Umuturage witwa Samuel Ndekezi utuye mu Mudugudu wa Gaseke, Akagari ka Rurembo mu Murenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu, avuga ko umukwe we, Nkurunziza Oswald yamuranduriye imyaka irimo ibishyimbo, inyanya, ibigori, kumwiba konteri, ubu akaba afite ubwoba ko azamutemera inka cyangwa akamugirira nabi kuko yamubwiye ko icyo azakora akizi. Ndekezi yatangarije BWIZA ko azi neza ko Nkurunziza wo mu Murenge wa Rusasa mu Karere ka Gakenke, wari warashakanye n’umukobwe we witwa Olive Muhayimpundu uzwi nka Nyampundu nyuma bagatandukana, ari we umwononera kuko yajyaga amuhamagara kuri telefoni akabimubwira, ndetse we ngo we ubwe yaramwiboneye muri Mutarama amurandurira imyaka iri ku nzira igana ku isoko rya Kinkware gusa ngo aramucika. Ababaye byumvikana mu ijwi rye, uyu musaza w’imyaka isaga 60 ati ” Nibyo koko mu mwaka washize uwo mukwe wanjye Swalidi yaraje andandurira ibishyimbo, ubukurikiyeho mu kwa mbere arandura ibigori ngerageje kumufata arancika nyuma ni na we waje amanura konteri y’amashanyarazi iwanjye arayijyana, yanantemeye ikawa icyo gihe arandura n’inyanya, ajya aho zishishe zimeze neza. Ubu yari aherutse kumpamagara ambwira ngo icyo azakora arakizi. Mfite ubwoba ko yazaza akantemera inka ebyiri noroye cyangwa akangirira nabi kuko yaramwbiye ngo icyo azakora arakizi.” BWIZA yabajije uyu musaza niba yaregereye inzego z’ubuyobozi kuri iki kibazo, avuga ko yabwegereye ariko ko ntacyo bwamufashije gifatika. Ati ” Nagejeje ikibazo kwa gitifu na RIB irabizi, ariko bambwiye ko ntacyo nshingiraho nshinja uwo mukwe wanjye kandi naramwiboneye anyononera n’ubwo yanshitse. Abaturanyi nabo barabizi rwose, hari n’abo agenda abibwira ko ari we wabikoze.” Umwe mu baturanyi ba Ndekezi ati ” Iyo ni inkuru ishaje ino aha, turabizi ko Swalidi ari we urandura imyaka ya sebukwe. Yigeze gushaka gukubita nyirabukwe amusanze mu Kinkware aho acururiza. Akenshi aba yasinze dukeka ko yaba anywa urumogi kuko ibintu akorera sebukwe ntibisanzwe.” Avuga ko yigeze gufata uwo mukwe we amujyana ku Murenge wa Rugera ariko ngo aratoroka gusa ngo icyo gihe yahakanaga ibyo yamushinjaga. Iki kinyamakuru cyashatse kumenya impamvu uyu mukwe ushyirwa mu majwi yaba akora ibyo, gusa ntibyakunze kuko uwo Nkurunziza Oswalid ngo yabuze nk’uko sebukwe abivuga. Ngo ” Ntawe uzi iyo aherereye kuko ngo hari n’igihe ajya mu Ntara y’Iburasirazuba nyuma akagaruka. Ubushize yandanduriye imyaka atavuye iyo hirya, yiriwe anywa inzoga ku Kinkware. Ntiwamenya iyo aba kuko n’imiryango ye yaramuciye.” Ndekezi we yatangarije BWIZA ko umukwe we yamubwiye ko azira umukobwa we. Ati ” Yatandukanye n’umukobwa wanjye bafitanye umwana umwe. Avuga ko ngo yamusahuye. Byageze aho njya iwabo ngura matera yavugaga ko umukobwa wanjye yamutwaye, muha na Frw ibihumbi 25 ngo mbone amahoro ariko byaranze. Yambwiye ko icyo azakora akizi. Hari ababigiraga urwenya ngo mba namwimye umugore we ariko siko biri. Mfite ubwoba ko yangirira nabi. Ubu ntibizwi iyo ari ariko aza bitunguranye gusa numvise ko telefoni bayimwatse iyo yari acyuye umugore iyo muri Vunga, biragoye ko mwamubona.” Yatangaje ko yongeye kugana ubuyobozi bw’Akagari ka Rurembo, bumubwira ko agomba kwicungira umutekano, akaba maso kugira ngo umukwe we atazongera kumwononera cyangwa kumugirira nabi. BWIZA yagerageje kuvugana na SEDO w’Akagari ka Rurembo, mu butumwa bugufi ati ” Baza gitifu ni we ukizi [ikibazo] kundusha.” Ubutumwa bugufi twandikiye gitifu, ntiyari yakabusubije ubwo iyi nkuru yasohokaga. BWIZA itegereje icyo atangaza kuri iki kibazo. Uyu muturage we asaba ubuyobozi ko bwamufasha kubaho yizeye umutekano we n’uw’imitungo ye. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


