Perezida Nkurunziza yasabye ubuyobozi bwa Loni gutangira gukora iperereza ndetse mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri gusa uyu muryango ukazaba wamaze kubona uzasimbura Jamal washinjwe kubogama.
Leta ya Nkurunziza yandikiye umunyamabanga w’umuryango w’Abibumbye Ban Ki-Moon ndetse na Antonio Guterres uzasimbura Ki-Moon gushaka intumwa igomba gusimbura uwari uhagarariye LONI mu Burundi, Uburundi butangaje ko buzirukana Jamal Benomar mu gihe nta mwaka yari amaze muri iki gihugu
[ad id=”44145″]
Kuva yakoherezwa guhagararira LONI mu Burundi, Jamal Benomar yakunze kugaruka ku bibazo by’umutekano muke urangwa muri iki gihugu ndetse anasaba cyane ko habaho ibiganiro by’amahoro bihuza impande zihanganye mu Burundi.
AFP yatangaje ko binyuze ku muvugizi wa LONI, Farhan Haq yatangaje ko ibyo gusimbuza Jamal bitazakorwa kuko umuryango w’bibumbye ukimufitiye icyizere mu kazi ke akorera mu Burundi kandi ko azakomeza akazi nk’uko bisanzwe.
Mu cyumweru cyashize Jamal yivumburiye mu biganiro yasohotse kwivumbura asohoka mu biganiro byavugaga ku cyemezo cya leta y’Uburundi cyo gucana umubano n’amashyirahamwe y’umuryango w’Abibumbye aharanira uburengazira bwa muntu
Jamal Benomar yoherejwe mu Burundi mu kwezi k’Ugushyingo 2015 asimbuye Said Djinnit wari weguye ku guhagararira LONI bitewe no gushinjwa kubogamira ku ruhande rw’abatavuga rumwe na leta mu biganiro by’amahoro
Uburundi bukomeje kutumvikana n’umuryango w’Abibumbye kuva aho uyu muryango washyize ahagaragara raporo igaragaza ko iki gihugu gikomeje gukora ibikorwa bibangamira uburenganzira bwa muntu kuva Nkurunziza yakongera kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu.
[ad id=”44145″]
Umubano w’Uburundi na LONI uhagaze nabi mu gihe iki gihugu giherutse no kwikura mu rukiko mpuzamahanga mpana byaha rwagombaga kuzakurikirana abagize uruhare mu mvururu zatangiye mu mwaka wa 2015.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


