Tanzania: Samia Suluhu yahishuye amagambo ya nyuma Magufuli yamubwiye mbere y’uko apfa

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan, yahishuye ko hari amagambo make Dr John Pombe Magufuli yasimbuye yamubwiye mbere y’uko yitaba Imana.

Perezida Suluhu yabitangarije abanya-Tanzania ejo ku wa Mbere, ubwo yari i Dodoma mu murwa mukuru w’ubuyobozi wa Tanzania, mu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri Magufuli.

Agaruka ku byo Magufuli yamubwiye yagize ati: “Samia, ntuhangangayikire ubuzima bwanjye, ngenda usuzume imishinga twasezeranyije abaturage, ubansuhurize kandi ubambwirire ko mbakunda.”

Perezida mushya wa Tanzania yavuze ko mbere gato y’uko Magufuli apfa yari afite uruzinduko rw’akazi yagombaga kugirira mu gace ka Tanga, ndetse akaba yaramuhamagaye kuri terefoni amumenyesha iby’urwo ruzinduko nk’ibisanzwe.

Ni amagambo yashenguye cyane abanya-Tanzania bari bateraniye muri Stade ya Jamhuri, cyane ubwo Perezida Samia yavugaga ko atazongera kumva amagambo ya Magufuli ukundi, gusoma ubutumwa bugufi bwe, kwakira terefoni ze no kujya na we inama.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *