Perezida Evariste Ndayishimiye ku wa kabiri nimugoroba yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Misiri, abasesenguzi bakavuga ko iki ari ikintu u Burundi bwari bwarabuze. Ndayishimiye aherekejwe n’umugore we Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, abaminisitiri bane hamwe n’abacuruzi hafi icumi bo mu Burundi. Kuva yajya ku butegetsi mu kwezi kwa gatandatu 2020, uru ni uruzinduko rwe rwa kane hanze y’igihugu nyuma yo kujya muri Tanzania, GuinĂ©e Équatoriale na Gabon. Umwalimu wa siyansi politiki muri kaminuza zo muri Kenya na Tanzania, Timothy J. Oloo avuga ko ingendo Perezida Ndayishimiye ari gukora “zigaragaza ko hari icyo u Burundi bwari bwarabuze.” Yabwiye BBC ati: “Kuri iki, birerekana ko atandukanye n’uwo yasimbuye, kandi ingendo akora nta kabuza ko zifitiye inyungu igihugu cye.” Avuga kandi ko ingendo z’abakuru b’ibihugu akenshi ziba zihishe ibindi byinshi kurusha ibigaragazwa. Ati: “Iyo umukuru w’igihugu ahagurutse akajya kureba undi, akenshi ibitangazwa ku mpamvu z’urugendo rwe biba ari bicye ugereranyije n’ibimujyana mu by’ukuri”. Itangazo ry’ibiro by’umukuru w’igihugu mu Burundi rivuga ko uru ruzinduko ruzaba umwanya wo gutumira abashoramari bo mu Misiri kuza gushora imari mu Burundi. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


