Musanze: Baravuga ko hari abajura babanza kumanika ku nzu z’abaturage imisaraba bavanye ku mva

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage batuye umujyi wa Musanze barimo gutaka ubujura bavuga ko bukoreshwamo imisaraba iba yavuye ku mva z’abantu bashyinguwe, abajura bakayimanika ku nzu zabo mbere yo kubiba.

Umwe mu baturage yabwiye TV1 ko iyi misaraba yibwa mu marimbi atandukanye arimo irya Bukinanyana, ikaba ngo ikoreshwa mu bujura. Yagize ati ” Abatwara iyi misaraba mu migenzo ya gipfumu bafite imyumvire yuko uwushyize ku rugi rw’inzu mu ijoro abayirimo badakanguka ubundi bakabona uko biba neza abari mu nzu basinziriye.”

Hari n’abaturage bavuga ko iyi misaraba yaba ijya kugurishwa. Umwe mu baturage ati ” Twari dusanze duhangayikishijwe n’abajura bashikuza ibyacu mu nzira, ubu noneho bageze mu irimbi barimo kwiba imisaraba bakajya kuyigurisha mu jyamani, hari nabayitwara kuyikoresha mu migenzo ya gipfumu.”

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Kamanzi Axel we avuga ko ko bagiye guhagurukira iki kibazo mu maguru mashya.

Yagize ati ” Ubu bujura bumeze nk’ubuzererezi bushingiye k’ubucuruzi by’ibyuma bishaje,tugiye kubikurikirana ubundi ahashyinguwe umuntu ni ahantu hagomba kubahwa.”

Ikibazo cy’ubujura mu Mujyi wa Musanze gikomeza kumvikana mu bice bitandukanye cyane aho bamwe babwiye BWIZA ko nk’ahitwa kwa Matata, ku Kabaya na Bugese nta we upfa kuhanyura bugorobye kuko ngo batera kaci.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *