Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ itsinze Mozambique igitego 1-0, yigarurira icyizere cyo kubona itike y’Igikombe cya Afurika giteganyijwe kubera muri Caméroun.
Igitego cyo ku munota wa 69 w’umukino cya Lague Byiringiro cyari gihagije kugira ngo Amavubi abone amanota atatu ya mbere mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike ya CAN.
Iyi kipe yari yakiriye Mozambique kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino wa gatanu wo mu tsinda F.
Iminota 45 y’igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Ni igice cyaranzwe n’uburyo buke cyane bw’ibitego hagati y’amakipe yombi, bijyanye n’uko umupira ahanini wakinirwaga hagati mu kibuga.
Ku ruhande rw’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ iki gice cyaranzwe ahanini no kudahuza umukino hagati y’abakinnyi bakina hagati mu kibuga n’abataha izamu barimo Meddie Kagere na Sugira Ernest, ibyatumye Amavubi agerageza imipira yo hejuru.
Uburyo bukomeye ku ruhande rw’Amavubi rwabonetse ku munota wa 17 w’umukino, ubwo Mutsinzi Ange yarekuriraga ishoti rikomeye kure y’izamu bikarangira umupira ushyizwe muri koruneri n’umunyezamu Julio Pedro Frenque.
Iminota ya mbere y’igice cya kabiri cy’umukino yaranzwe no gusatira ku ruhande rw’Amavubi, nyuma yuko umutoza Mashami yari amaze gukora impinduka avana mu kibuga Manzi Thierry agaha umwanya byiringiro Lague.
Uyu musore ukiri muto wa APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 69, nyuma yuko Meddie Kagere yari yinjiranye umupira mu rubuga rw’amahina, ajijisha ba myugariro ba Mozambique, areba Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ amuha umupira, na we ahita awuhereza Byiringiro Lague wawuhagaritse mbere yo gutera ishoti ryaruhukiye mu izamu.
Igitego cya Lague cyaje nyuma y’uburyo we na Haruna Niyonzima bari bagiye bahusha.
Mozambique yagerageje kotsa igitutu Amavubi mu minota ya nyuma y’umukino, gusa ntiyabasha kwishyura igitego yari yatsinzwe.
Gutsinda Mozambique byatumye Amavubi afata umwanya wa kabiri mu tsinda F n’amanota atanu, mbere yuko ahura na Caméroun ku wa Kabiri tariki ya 30 Werurwe.


