Abasirikare umuntu yakwita ab’urugamba akenshi usanga ari abazwiho ibikorwa ku rugamba rufite intego, aha rero na none hakaba hari bamwe bazwi bagiye barusoza amahoro ariko nyuma ugasanga bishwe cyangwa bapfuye mu buryo buri wese yibaza ariko agasigara mu rujijo.
Aba basirikare kandi si uko bakoze ibikorwa byiza ngo bitwe intwari z’igihugu, ahubwo ni uko hari byinshi bakoze bakanamenywa na benshi kubw’urugamba barwanye mu bihugu bitandukanye ariko muri iyi nkuru ni aba hafi muri aka karere u Rwanda ruherereyemo harimo n’abarwo.
[ad id=”44145″]
1.Aronda Nyakairima:
Uyu ni umusirikare wa Uganda, yitabye Imana ku wa 12 Nzeli 2015, afite imyaka 56 y’amavuko, uyu musirikare urugamba yarwanye si urwa babandi baririmba izo bazi kubera kuzireba muri film, we igisirikare yari afite ni icyo mu bitabo (icy’umwuga) kubera ibihugu yanyuzemo yiga ibijyanye n’ibya gisirikare.
Aronda yavukiye muri District ya Rukungiri, yize kaminuza muri Makerere yiga ibya politiki (political Science), akimara kurangiza kaminuza mu 1981, nibwo yahise yinjira mu gisirikare cy’ishyaka NRA, cyari kirangajwe imbere na Kaguta Museveni.

Nyuma yaho iri shya rifatiye ubutegetsi na Museveni abaye perezida, nk’umusirikare bari bavanye mu ishyamba yahise amugira umuyobozi wungirije umukuru w’urwego rushinzwe iperereza, akomeza gukora muri uru rwego rw’ubutasi, nyuma ahagararira igisirikare cya Uganda UPDF mu nteko,…mu 2003 yaje kugirwa umugaba mukuru w’ingabo UPDF za Uganda kugera mu 2013 anaba minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu.
Amayobera ku rupfu rwa Aronda:
Ku wa 12 Nzeli 2015, nibwo abatari bake bashenguwe n’urupfu rw’uyu musirikare rwatunguranye, umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, Lt Col Paddy Ankunda, niwe wemeje aya makuru avuga ko yaguye i Dubai yishwe n’umutima.
Uretse no kuba benshi baragiye bibaza ukuntu uyu mugabo yaba yarishwe n’umutima, atarasanzwe awurwaye ndetse yaranavuye mu rugo agiye mu ruzinduko rw’akazi ari mutaraga, n’umugore we yavuze ko bigoye kumvishwa ko ari wo wamuhitanye.
Ubwo yashyingurwaga mu cyubahiro ku wa 19 Nzeli 2015, nibwo umugore we yagize ati: “Imyaka 20 nabanye n’umugabo wanjye ntabwo twigeze tumubona arwaye kugeza tumubuze”. Urupfu rwe rukaba rwarasize benshi mu gahinda n’urujijo.
[ad id=”44145″]
2.Col Patrick Karegeya:
Yishwe ku wa 1 Mutarama 2014, afite imyaka 53, uyu mugabo nawe yari umusirikare w’urugamba kuko yararurwanye atari mu Rwanda gusa kuko no hanze yarwo arazwi ku bw’urugamba ndetse n’indi mirimo ijyanye n’ubutasi.
Karegeya nawe yize amategeko muri Makerere, kaminuza yo muri Uganda dore ko ari naho yavukiye mu gace ka Mbarara, gusa ubuzima bwe bwose bukaba bwaragiye burangwa n’ibizazane bivanze n’ibifungo bya hato na hato byakururwaga n’amakosa yabaga yakoze.
Akijya gufatanya na Museveni n’ abandi Banyarwanda babaga muri Uganda ku rugamba rwo kurwanya Leta ya Milton Obote yari ibageze habi yahise afungwa azira ubugambanyi nk’uko bigaragara kuri Wikipedia.

Yafunzwe imyaka 3 kuva muri Kamena 1982 kugeza muri 1985 arekurwa hasigaye umwaka 1 gusa kugira ngo icyo gihugu cya Uganda yavukiyemo ariko ari Umunyarwanda kibohorwe, nyuma yaje no guhabwa imirimo mu gisirikare cya Uganda cyane cyane ari mu butasi kugeza ubwo Inkotanyi zibohoye u Rwanda.
Kuva mu 1994 kugera 2004, yayoboraga urwego rw’ubutasi mu Rwanda, Aho naho ntibyamuhiriye kuko yafunzwe amezi 18 nabwo azira kutubaha, gutoroka igisirikare n’ ubugambanyi, aza no kwamburwa amapeti n’imidali bya gisirikare muri 2006, yari koroneli, nyuma y’umwaka umwe gusa ahita ahunga ava mu Rwanda.
[ad id=”44145″]
Ese yishwe ate?
Ku wa 01 Mutarama 2014, umurambo wa Karegeya waje gusangwa muri Hotel yitwa Michelangelo Towers muri Afurika y’Epfo, yapfuye anizwe kugeza magingo aya, urupfu rwe rukaba rwarabaye amayobera.
Nyuma y’urupfu rwe, ni byinshi byavuzwe mu itangazamakuru binavugwa ko yaba yaranizwe n’indaya aho yari yaraye muri hoteli ariko abamuzi bakavuga ko bitapfa gushoboka ko yanigwa n’indaya isanzwe, abandi bakavuga ko yaba yaranizwe n’abasirikare bafite imyitozo kabuhariwe kandi bazi kwica.
Uretse n’umuryango we, ni benshi bayobewe iby’urupfu rwe dore ko n’igihugu yapfiriyemo na n’ubu kitaratangaza ibyavuye mu iperereza cyakoze, ngo kibe cyagaragaza ngo ni uyu wamwishe cyangwa uriya.
Ubutaha tuzabagezaho abandi nabo bazwi muri aka karere bazwi nk’ab’urugamba, na n’ubu imfu zabo zikaba zaraburiwe gihamya ivana abantu mu rujijo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


