Minisitiri yinjiranye imbunda mu kibuga, ahagarika umukino umugore we yari yagaragayemo

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri Ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi no gucunga impunzi muri Sudani y’Epfo, Hon Peter Mayen Majondit, yababaje abatari bake ubwo yinjiranaga imbunda mu kibuga agahagarika umukino umugore we yari yagaragayemo.

Umugore w’uriya mutegetsi witwa Aluel Garang bakunda kwita Aluel Messi, yari yagaragaye mu mukino ikipe ye ya Aweil Women yari yahuriyemo na Juba Super Stars.

Uyu mukino wabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Ubwo umukino wari wamaze gutangira, Minisitiri Mayen yinjiye mu kibuga cya Stade ya Aweil Freedom Square nk’iyagatarera afite imbunda, arasa mu kirere ategeka abasifuzi guhagarika umukino umugore we akava mu kibuga.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Sudani y’Epfo (SSFA), ku wa Mbere ryasohoye itangazo ryemeza aya makuru, rinavuga ko ryababajwe cyane n’imyitwarire uriya mutegetsi yagaragaje.

Ikinyamakuru cyitwa Hot cyandikirwa i Juba, cyavuze ko Minisitiri Mayen yagabye igitero mu kibuga, nyuma yo kutishimira kuba umugore we yari yataye mu rugo uruhinja rw’amezi atatu akajya gukina umupira.

Iki gitangazamakuru cyunzemo ko “Yasabwe gutegereza ariko ananirwa kwihangana, biba ngombwa ko arasa mu kirere akoresheje pistol ye kugira ngo ahagarike umukino. Nyuma umukino waje guhagarikwa kugira ngo Minisitiri acyure umugore we.”

SSFA mu itangazo iheruka gusohora yavuze ko yamaganye “imyitwarire y’umuntu nk’uriya uzwi na benshi kandi ukorera urwego rukomeye muri Guverinoma.”

Iri shyirahamwe ryunzemo ko “Ubuyobozi bwa SSFA buzakomeza guhagarara bwemye kandi bufatanye na Guverinoma mu kureba ko abagore bacu bahabwa amahirwe yo gukina no kwerekana impano yabo bisanzuye kandi bafite icyizere.”

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *