Niyibizi Jean na Icyishaka Thierry batuye mu Murenge wa Nyundo barashinja ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu kubirukana mu rwego rwa DASSO bakoreraga, ndetse bakanafungwa bashinjwa ibyaha batakoze, bazira kuba baratanze amakuru ku bikorwa by’ubujura byakorerwaga ku biro by’uyu murenge.
Niyibizi na Icyishaka bavuga ko intandaro yo gufungwa no kwirukanwa mu kazi ari amakuru batanze kuri ba DASSO babiri bakoranaga, bagiye biba ibikoresho birimo amabati, sima, amafumbire ndetse n’imashini z’imikino y’amahirwe zizwi nk’ibiryabarezi byari mu bubiko bw’ibiro by’umurenge.
Bavuga ko aya makuru bayahaga inzego zibishinzwe zirimo urw’Ubugenzacyaha kugira ngo zigikurikirane, mu gihe ubuyobozi bwo bwashakaga gukingira ikibaba abakoraga ubujura. Ibyo ngibyo ngo ubu buyobozi bwabifashe nko kurenga ku cyemezo bwafashe no kubugendaho, bubegekaho ibi byaha nk’uko babivuga.
Niyibizi yagize ati: “Narenganyijwe n’Akarere ka Rubavu cyane cyane ku murenge nakoreragaho wa Rugerero. Nari umukozi w’urwego rwa DASSO, ninjiye muri DASSO mu 2014, nari maze gukora imyaka igera kuri ine nkora ako kazi kanjye neza nta kibazo, ubwo nakoreraga ku murenge wa Rugerero ni bwo nahavuye nza ku murenge wa Nyundo, mpasanga bagenzi banjye turakorana mu kazi neza.”
Uko byatangiye
Niyibizi yagize ati: “Nkigera ku murenge wa Nyundo ni bwo naje guhura n’ikibazo kidasanzwe kuko nabonye imikorere y’aho ngaho idasobanutse muri bamwe bagenzi banjye twakoranaga. Ubwo hari mu masaha y’ijoro ku itariki 20 ni bwo haje mugenzi wanjye witwa Nsekanabanga Pascal ubwo yafashe stock y’umurenge atwara ibikoresho byari birimo n’amasima, amabati byari bigomba guhabwa abatishoboye muri Croix Rouge ariko ku bufatanye n’abaturage, yaje gufatwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wariho icyo gihe witwaga Kazendebe Heritier, aza kumufatana bimwe muri ibyo bikoresho.”
Ngo Gitifu Kazendebe yasabye Nsekanabanga gusubiza ibi bikoresho muri stock (ububiko), gusa umuhuzabikorwa wa DASSO ku rwego rw’umurenge yahise amukorera raporo, ayigeza ku muhuzabikorwa w’uru rwego ku Karere. Ati: “Amakuru kugeza ubu ni uko ntacyo yigeze agikoraho.”
Tariki ya 1 Mutarama 2019, ngo Nsekanabanga na mugenzi we witwa Maombe Trezeguet bongeye gufungura stock y’umurenge, batwara imashini z’Abashinwa zizwi nk’ibiryabarezi zari zarafatiriwe. Niyibizi ngo yabimenyesheje Umuyobozi witwa Uwajeneza Jeannette wasimbuye Kazendebe, ategeka aba ba DASSO kugarura imashini, batarazigarura afata ingufuri azishyira kuri stock, bagarura imashini babura aho bazicisha.
Umva ubuhamya bwabo muri iyi videwo
Aba ba DASSO babuze aho gucisha ibiryabarezi, ngo bigiriye inama yo kwica idirishya rya stock, babicishamo, babisubizamo, hanyuma basaba ko stock yafungurwa kuko ngo “ntaho ibikoresho byagiye” ariko ngo hari umukobwa wari wabafotoye mu ibanga basubizamo ibi bikoresho, amafoto atuma bemera ko koko ibi bikoresho bari babitwaye.
Tariki ya 3 Mutarama 2019, habaye inama izwi nka JOC y’abakozi bo ku murenge izwi, banzura ko habaho ibarura ry’ibikoresho byose biri muri stock kugira ngo bamenye niba nta byibwe. Ngo “nyuma baje kugaragaza ko ibikoresho birimo amabati n’umufuka w’ifumbire, inama ya JOC yanzura ko ibikoresho babigarura.”
Niyibizi avuga ko aba ba DASSO batangiye kugarura ibi bikoresho kuri moto, na we agenda abafotora, amafoto yabo akayashyikiriza Gitifu Uwajeneza, inzego z’iperereza kugira ngo bakurikirane ikibazo.
Amakuru yatanze yamukozeho
Niyibizi avuga ko gutanga amakuru y’ubujura bwakorerwaga ku biro by’Umurenge kwatumye agambanirwa, yegekwaho icyaha cy’ubufatanyacyaha muri bwo, arafungwa ndetse bimuviramo kubura akazi.
Ati: “Naje gukorerwa raporo y’akagambane, banshyira mu mugambi wo kuba naragize ubufatanyacyaha muri icyo cyaha cyabaye ariko si ko kwari ukuri, ahubwo byari umugambi wo kuncecekesha kuko iyo raporo ikimara gukorwa, nahise nshyirwa mu maboko y’ubutabera nzira kubangamira umugambi w’abajura ndetse no kubangamira umwanzuro wari wafashwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge.[…] Ubwo naje gukurikiranwa mu nzego z’iperereza, njya mu bushinjacyaha, njya mu rukiko ndaburana, ku bw’amahirwe ubushinjacyaha bukora iperereza, urukiko rumpanaguraho icyo cyaha. Nafunzwe amezi 11 kuko nari nasabye ubushinjacyaha bukore iperereza ryimbitse kubera ko ubutabera bukora akazi kabwo neza.”
Niyibizi avuga ko muri aya mezi 11 yari akurikiranweho iki cyaha cy’ubufatanyacyaha mu bujura, yari afungiwe muri Gereza ya Rubavu (Nyakiriba),
Nyuma yo gufungurwa ubutabera bumaze kumuhanaguraho ibyaha, Niyibizi yasabye gusubizwa mu kazi kandi agahabwa ibyo akwiye guhabwa biteganywa n’amategeko ariko kugeza ntabwo arabikorerwa.
Ati: “Nari nasabye gusubizwa mu kazi n’imishahara yanjye yose. Naje gutungurwa n’ibaruwa ivuga ko ikibazo cyanjye cyakiriwe kandi kiri gusuzumwa, ko ndibuze kubona igisubizo bitarenze ibyumweru bibiri ariko kugeza ubu nta gisubizo. Ndakeka amezi atanu arimo ararangira mbonye iyo baruwa.”
Niyibizi nyuma yo kubona ko yimwe igisubizo, yigiriye inama yo kujya mu rukiko ariko ngo yagombaga kubanza guca ku mugenzuzi w’umurimo ku rwego rw’akarere, akamuha ibaruwa imuha uburenganzira bwo kugana ubutabera.
Ari mu gatebo kamwe na Icyishaka
Icyishaka Thierry utuye mu Murenge wa Nyundo, nawe yakoreye DASSO kuva tariki ya 1 Nzeri 2018, amezi 11 ariko yishyurwa amezi 6 gusa. Avuga ko yakoranaga na Niyibizi, bakaba bafatanyije gutanga amakuru kuri ubu bujura.
Kubera aya makuru bavuga ko batanze, na we avuga ko yashinjwe ubufatanyacyaha mu bujura no gusiba umunsi umwe, bikaba ari byo byamwirukanishije mu kazi.
Icyishaka ati: “Bankoresha nta masezerano kugeza n’ubwo banyirukanye nta kintu na kimwe bashingiyeho. Twakoreraga ku murenge wa Nyundo, tuza kubogamira umugambi wa bagenzi banjye bari bari gukora ubujura kubera ko bari bafite bamwe mu bayobozi babashyigikiye. Kubera ko twaje kubatangira amakuru, baza kudufata hamwe na bo ngo twafatanyije ubujura, dushyikirizwa ubutabera, ubutabera busanga nta ruhare twigeze tubigiramo ariko hagati aho mu gihe twari tutarabona ubutabera, akarere ka Rubavu kafashe umwanzuro wo kutwirukana kataramenye n’ibyavuye mu butabera.”
Icyishaka avuga ko uretse n’iki cyaha yari akurikiranweho, yirukanwe anazira kuba yarasibye mu kazi umunsi umwe kandi umunsi umwe utirukanisha umukozi.
Niyibizi arasaba kurenganurwa, agasubizwa mu kazi, bakanishyurwa umushahara we yagombaga guhabwa mu gihe yari afunzwe. Niyibizi ati: “Arasaba inzego zibishinzwe kumurenganura. Ati: “Nifuza ko bandenganura bashingiye ku makuru nahaye itangazamakuru kuko gufungwa kwanjye byari akarengane n’akagambane. Akazi kanjye nakoraga naragakundaga, kandi nagakoranaga umwete.” Iki cyifuzo kandi agihuriyeho na Icyishaka.
Bwiza yahamagaye Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert kugira imenye icyo atangaza kuri iki kibazo, ariko ntabwo yigeze yitaba telefone. Yahamagaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Karere uzi iki kibazo, na we ntiyafata telefone.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Rubavu: Ba DASSO bavuga ko bafunzwe, birukanwa ku kazi, bazira gutanga amakuru ku bujura
Ntibitangeje muri Rubavu,ubingibi biroroshye cyane,wagirango Rubavu bahira amategeko yabo si mu Rwanda (ruswa,icyenewabo birakabije )
Rubavu: Ba DASSO bavuga ko bafunzwe, birukanwa ku kazi, bazira gutanga amakuru ku bujura
Ntibitangeje muri Rubavu,ubingibi biroroshye cyane,wagirango Rubavu bahira amategeko yabo si mu Rwanda (ruswa,icyenewabo birakabije )