Rusizi: Bamwe mu bakozi barimo n’ab’Akarere bavuga ko bajya ku kazi batoze kubera ibura ry’amazi mu mujyi

Aho bamwe binjira bajya gushaka amazi bavuga ko hateye ubwoba

Abatuye umujyi wa Rusizi batewe impungenge zikomeye n’ibura ry’amazi meza ry’igihe kirekire ku buryo hari bamwe mu bakozi barimo n’ab’Akarere bavuga ko hari igihe bajya ku kazi batoze kubera kuyabura,aho boga umunsi umwe undi bakawusimbuka, hakaba n’abana basiba amashuri cyangwa bakayakerererwa bagiye kuvoma mu bishanga n’imibande bamwe bahakubitirwa bakanahakomerekera, bakavuga ko ubuyobozi bw’Akarere n’ubwa WASAC […]

Muhanga: Urukiko rwakatiye Urayeneza Gérard gufungwa burundu

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga kuri uyu wa Kane, rwahanishije igifungo cya burundu Urayeneza GĂ©rard rumuhamije kuba icyitso mu cyaha cya Jenoside n’icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside. Ni mu mwanzuro w’urubanza wasomwe nyuma y’amasaha atanu urukiko rugaruka ku miterere y’urubanza, uko abaregwa n’Ubushinjacyaha baburanye n’ingingo zagendeweho mu kugifata. Urukiko kandi […]

Rubingisa yigambye kuzihorera ku munyamerikakazi washyize hanze imigambi ye na Rusesabagina

Umunyarwanda Prudence Rubingisa yigambye kwihorera kuri Dr Martin Michelle, nyuma y’umunsi uyu munyamerikakazi ashyize hanze imigambi ye na Paul Rusesabagina imbere y’ubutabera. Ku wa Kane tariki ya 24 Werurwe ni bwo Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka, rwumvise ubuhamya bwa Dr Martin mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be. Dr Martin asanzwe ari […]

Inkuba yakubise indege yarimo abantu 140

40920754-9401025-image-a-9_1616663140355.jpg

Indege ya Boeing 737 MAX yari itwaye abantu 140 ubwo yari hafi kugwa ku kibuga cy’indege mpuzanahanga cya Tocumen muri Panama kuri uyu wa 25 Werurwe 2021, yakubiswe n’inkuba. Amashusho y’gitangazamakuru Daily Mail agaragaza inkuba ikubita ku izuru ry’indege hafi y’aho umupilote yicara. Iyi ndege ngo yari mu kirere muri metero zigera mu 9,144; ni […]

Rubavu: Ba DASSO bavuga ko bafunzwe, birukanwa ku kazi, bazira gutanga amakuru ku bujura

Niyibizi Jean na Icyishaka Thierry batuye mu Murenge wa Nyundo barashinja ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu kubirukana mu rwego rwa DASSO bakoreraga, ndetse bakanafungwa bashinjwa ibyaha batakoze, bazira kuba baratanze amakuru ku bikorwa by’ubujura byakorerwaga ku biro by’uyu murenge. Niyibizi na Icyishaka bavuga ko intandaro yo gufungwa no kwirukanwa mu kazi ari amakuru batanze kuri ba […]

Abofisiye mu gisirikare batari mu kazi bategetswe kuva i Lubumbashi

Bitewe n’ibibazo by’umutekano muke biri kwiyongera mu mujyi wa Lubumbashi mu Ntara ya Haut-Katanga muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, abofisiye 80 b’igisirikare cy’igihugu batari mu kazi, bategetswe kuhava bakajya mu murwa mukuru, Kinshasa. Ni itegeko ryatanzwe na zone ya kabiri y’igisirikare cya RDC ishinzwe umutekano w’ibice birimo umujyi wa Lubumbashi, tariki ya 23 Werurwe […]

Edouard Sinayobye yimitswe nka Musenyeri wa Diyosezi ya Cyangugu

Kuri uyu wa kane taliki 25 Werurwe, Musenyeri Edouard Sinayobye yahawe Ubwepisikopi, yimikwa nk’umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu. Ni mu birori byabereye kuri Stade ya Rusizi byahuriranye n’Umunsi mukuru wa Bikira Mariya amenyeshwako azabyara Umukiza. Musenyeri Sinayobye yimitswe na Musenyeri Filipo Rukamba, Perezida w’Inama Nkuru y’Abepisikopi mu Rwanda. Ku wa Gatandatu tariki ya 06 […]

N’ubundi biriya ntibyari ibinyamakuru- Willy Nyamitwe kuri radio z’abahunze zakoreraga mu Rwanda zafunzwe

Umuyobozi ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru muri Perezidansi y’ u Burundi, Willy Nyamitwe avuga ko bakiriye neza ugufunga kwa radio z’Abarundi bahunze, zakoreraga mu Rwanda kuko n’ubundi ngo batazifaga nk’ibitangazamakuru. Kuwa Gatatu, ibitangazamakuru bitatu; Radiyo Inzamba, Radiyo y’abanyagihugu RPA ari yo Humura, na Radiyo na televiziyo Renaissance zahagaritswe gukorera mu Rwanda. Willy Nyamitwe yabwiye VOA ko bashimishijwe […]

Uwimana wagaragaye ahondagura umwana we yakatiwe gufungwa

Umugore witwa Uwimana Patience wagaragaye akubita, abyinira ku mwana we w’imyaka itanu, yakatiwe gufungwa imyaka ibiri. Umucamanza, Christine Nantege mu rukiko rwa Masaka yavuze ko icyaha kimuhama bityo ko agomba gufungwa nk’uko Daily Monitor ibitangaza. Umushinjacyaha, Natal Angwadya yavuze ko ibi ari ugutanga ubutumwa ku bandi bahohotera abana. Uwimana we yari yasabye ko yakoroherezwa igifungo […]

Min. Gatabazi ni we wahagarariye Perezida Kagame mu muhango wo kwimika Mgr Sinayobye

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney ni we wabaye intumwa ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu muhango wo kwimika Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangungu. Mu butumwa avuga ko umukuru w’igihugu yamuhaye ngo ageze ku bari aho, harimo gushima uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu iterambere ry’Igihugu mu nzego zinyuranye. Yavuze ko Umukuru w’Igihugu ashima […]

Abaganga batagira imipaka bavuga ko babonye abasirikare ba Leta bica abasivili

Umuryango w’abaganga batagira umupaka, MĂ©decins Sans Frontières (MSF), uvuga ko ku wa kabiri wiboneye abasirikare ba Ethiopia bica barashe abaturage bane b’abasivile mu karere ka Tigray mu majyaruguru y’igihugu. Mu itangazo yasohoye, MSF yavuze ko abakozi bayo bari bari mu rugendo babonye ibyo byabereye mu muhanda uhuza umurwa mukuru Mekelle wa Tigray n’umujyi wa Adigrat. […]

Umunyamategeko wo muri Kenya agiye kurega Israel n’ u Butaliyani ku kwica Yezu

3hwz-0rt_400x400.jpg

Umunyamategeko wo muri Kenya witwa Dola Indidis yareze mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruri i La Haye (CPI/CJI) ibihugu bya Israel n’ u Butaliyani ku rupfu rwa Yesu cyangwa Yezu, we akaba yifuza kumugira umwere. Indidis wahoze ari umuvugizi w’ubucamanza muri kenya avuga ko azagerageza kugira umwere Yezu ku byaha yashinjwe mu myaka 2,000 ishize Uyu […]

Haruna Niyonzima yatangaje igihe yumva azasezerera umupira w’amaguru

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Haruna Niyonzima, yatangaje ko mu gihe Amavubi yabona itike ya CAN izabera muri CamĂ©roun ashobora gusezera kuko yumva ntacyo ataba yarayahaye. Haruna yabigarutseho nyuma y’umukino wo gushaka itike ya CAN Amavubi yatsinzemo Mozambique igitego 1-0 cya Lague Byiringiro. Ubwo Haruna yabazwaga n’itangazamakuru ku makuru yari yakomojeho mu myitozo y’Amavubi […]

Umuyobozi mu ishyaka rya Dr Kayumba aragezwa mu bushinjacyaha

Umuyobozi mu ishyaka rya Dr Kayumba Christopher, Rwandese Platform for Democracy, RDP, Jean Bosco Nkusi aragezwa mu bushinjacyaha kuri uyu wa 25 Werurwe 2021. Iri shyaka kuri Twitter, ryatangaje ko ngo ” Muri iki gitondo umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga mu muryango wacu bwana Jean Bosco Nkusi aragezwa imbere y’ubushinjacyaha bukorera i Rusororo, i Kigali. RIB ivuga […]

Papa Francis yagabanyije imishahara aba-Karidinal bahabwaga buri kwezi

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yategetse ko aba-Kardinali n’abandi bakozi ba Kiliziya bagabanyirizwa imishahara kubera ikibazo cy’ihungabana ry’ubukungu ryatewe na COVID-19 Vatican ihanganye na cyo. Aba-Kardinali imishahara yabo izagabanywaho 10% guhera muri Mata, nk’uko Vatican ibivuga. Mu busanzwe bivugwa ko aba-Karidinal bahabwa arenga €5,000 (Frw miliyoni 5.7 Rwf) ku kwezi kandi kenshi […]

Koreya ya Ruguru yarashe ibisasu rutura mu nyanja y’Ubuyapani

Koreya ya ruguru yarashe ibisasu bibiri bya misile zo mu bwoko bwa ballistic mu nyanja y’Ubuyapani, nkuko bivugwa n’Ubuyapani n’Amerika – ni ryo gerageza rya mbere rya misile nk’izo ribayeho kuva Joe Biden yaba Perezida w’Amerika. Koreya ya ruguru yabujijwe kugerageza izo misile, zifatwa nk’intwaro ziteye inkeke, nkuko bikubiye mu myanzuro y’akanama k’umutekano k’umuryango w’abibumbye […]

Ibitangazamakuru by’abakekwaho kugerageza guhirika Nkurunziza, byahagaritse gukora

Ibitangazamakuru bitatu bya bamwe mu Barundi bakekwaho kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza, kuri uyu wa 24 Werurwe 2021 byatangaje ko byahagaritse by’agateganyo gukora ku mpamvu zitabiturutseho. Ibi ni: RPA (Radio Publique Africaine) kiyobowe na Bob Rugurika, Radio Inzamba Agateka Kawe (RIAK)iyobowe na Alexandre Niyungeko na TĂ©lĂ© Renaissance iyobowe na Innocent Muhozi nk’uko bigaragara mu […]