Haruna Niyonzima yatangaje igihe yumva azasezerera umupira w’amaguru

Sangiza iyi nkuru

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Haruna Niyonzima, yatangaje ko mu gihe Amavubi yabona itike ya CAN izabera muri Caméroun ashobora gusezera kuko yumva ntacyo ataba yarayahaye.

Haruna yabigarutseho nyuma y’umukino wo gushaka itike ya CAN Amavubi yatsinzemo Mozambique igitego 1-0 cya Lague Byiringiro.

Ubwo Haruna yabazwaga n’itangazamakuru ku makuru yari yakomojeho mu myitozo y’Amavubi y’igihe yumva yasezerera mu kipe y’igihugu, yavuze ko Amavubi aramutse abonye itike ya CAN ntacyo yaba atarakoreye Amavubi, gusa avuga ko ibi byinshi binaterwa n’amagambo y’abantu.

Ati: “Ku bwanjye ndacyafite ingufu zo gukina, ariko turi abantu rimwe na rimwe turananirwa kubera amagambo yo hanze. Ariko ndacyeka ngiye mu gikombe cya Afurika ntacyo naba narimye igihugu, ku bwanjye byaba bihagije”.

Kapiteni w’Amavubi yakomeje avuga ko “Rimwe na rimwe hari igihe ntaryama kubera amagambo y’abantu kandi mba natanze imbaraga zanjye, natanze umubiri wanjye, ariko ibyo nta kibazo kuko n’ubundi ni igihugu cyanjye.”

“Ngiye muri CAN naza nywureka kuko n’ubundi ntacyo naba nkitegereje mu mupira w’amaguru.”

Haruna Niyonzima wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi kuva mu mwaka wa 2006, amaze guhamagarwa imikino irenga ijana, akaba ari umwe mu bakinnyi bakiniye Amavubi inshuro nyinshi inyuma ya Karekezi Olivier.

Nta gikombe cya Afurika [cy’abakuru] arakinira ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, kuko ubwo u Rwanda rwakijyagamo muri 2004 atari yagahamagawe bwa mbere.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *