Papa Francis yagabanyije imishahara aba-Karidinal bahabwaga buri kwezi

Sangiza iyi nkuru

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yategetse ko aba-Kardinali n’abandi bakozi ba Kiliziya bagabanyirizwa imishahara kubera ikibazo cy’ihungabana ry’ubukungu ryatewe na COVID-19 Vatican ihanganye na cyo.

Aba-Kardinali imishahara yabo izagabanywaho 10% guhera muri Mata, nk’uko Vatican ibivuga.

Mu busanzwe bivugwa ko aba-Karidinal bahabwa arenga €5,000 (Frw miliyoni 5.7 Rwf) ku kwezi kandi kenshi bakaba mu macumbi bafashwa kwishyura.

Uyu mwaka Kiliziya irateganya kuzabura miliyoni €50, bijyanye n’uko ibyo yinjizaga byazahajwe cyane n’ifungwa ry’inzu ndangamurage n’ibindi bikurura abakerarugendo kubera COVID-19.

Mu ibaruwa yanditse mu gitaliyani yo kuwa gatatu, Vatican yamenyesheje itegeko rigabanya imishahara guhera tariki 01 z’ukwezi kwa kane.

Abapadiri n’abandi bakozi bahoraho imishahara yabo izagabanywaho hagati ya 3% na 8%, na gahunda ziba ziteganyijwe zo kuzamura imishahara zirahagaritswe kugeza mu kwa gatatu 2023.

Iyo baruwa ivuga ko “Uyu munsi guteganya ubukungu bw’ahazaza, mu byemezo bisaba harimo gufata imyanzuro ireba imishahara y’abakozi”.

Ibaruwa isobanura kandi ko ibyo bitewe n’icyorezo cya Covid-19 “cyagize ingaruka ku hakomoka imari ya ‘Holly See’ na Leta ya Vatican”.

Holy See ni urwego rw’ubutegetsi bwa Kiliziya Gatolika ya Roma.

Iyi baruwa ivuga kandi ko iryo gabanya riri gukorwa “mu ntego yo kurengera imirimo ihari”.

Abanyamakuru i Vatican bavuga ko iyo ari imirimo y’abakozi badahoraho Papa ari kugerageza kurengera.

Aba-Kardinali benshi bakorera i Vatican baba i Roma muri za ‘apartments’ zihendutse bafashwa kwishyura. Abapadiri n’ababikira benshi bakora i Vatican bo baba mu nzu z’imiryango ya Kiliziya bikabarinda ikindi ikiguzi.

Ku rundi ruhande, abakozi badahoraho ba Vatican nk’abapolisi, abakora isuku, n’abandi, baba i Roma bakagorwa n’ubuzima buhenze bwaho.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza ‘Reuters’ bisubiramo umuvugizi wa Vatican avuga ko benshi muri bene abo bakozi batazagerwaho n’iri gabanuka.

Ahantu hagendwa cyane n’abakerarugendo kuri Bazilika ya Mutagatifu Petero no ku nzu ndangamurage za Vatican harafunzwe cyangwa hafungurwa igice mu gihe kinini umwaka ushize kubera iki cyorezo.

Vatican yari yizeye kongera gufungura inzu ndangamurage muri uku kwezi ariko amategeko mashya ya ‘guma mu rugo’ asobanuye ko bakomeza kuzifunga.

Ibyo Vatican yinjiza biteganyijwe ko bizagabanukaho 30% muri uyu mwaka uhereye mu 2020.

Umwaka ushize, Papa yasohoye itegeko rishya ryo gukorera mu mucyo mu bikorwa by’imari ya Vatican. Hari nyuma y’ibyavuzwe by’inyerezwa ry’umutungo wa banki ya Vatican no kuwucunga nabi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *