Abatuye umujyi wa Rusizi batewe impungenge zikomeye n’ibura ry’amazi meza ry’igihe kirekire ku buryo hari bamwe mu bakozi barimo n’ab’Akarere bavuga ko hari igihe bajya ku kazi batoze kubera kuyabura,aho boga umunsi umwe undi bakawusimbuka, hakaba n’abana basiba amashuri cyangwa bakayakerererwa bagiye kuvoma mu bishanga n’imibande bamwe bahakubitirwa bakanahakomerekera, bakavuga ko ubuyobozi bw’Akarere n’ubwa WASAC ntacyo bugikoraho kandi bukizi.

Ubwo Bwiza.com yageraga henshi mu mavomero rusange muri uyu mujyi yasanze adakora,andi bakavuga ko amazi ashobora kuza inshuro imwe mu cyumweru na bwo nk’iminota 30, bamwe bakavuga ko byatangiye aho hatangiye gukorerwa imihanda ya kaburimbo na sosiyete iyikora ya NPD,bagakeka ko muri iryo korwa ry’imihanda baba baca amatiyo y’amazi ntibayasane, WASAC nay o ikaba imeze nk’idakora ku buryo abakozi bayo babona ngo ari abaza kubishyuza buri kwezi gusa nyamara nta mazi bigeze babaha.
Umwe ati’’ Tuvoma aho bita mu kankoko mu mubande uri mu murenge wa Gihundwe aho kuyabona ari igipfunsi kiba kivuga gusa, rimwe na rimwe bakanakomeretsanya , iby’ingamba zo kurwanya icyorezo cya COVID-19 zo nta n’uba akizitekereza kubera umubyigano uba uhari, tukibaza niba WASAC igikorera mu mujyi wacu cyangwa ubuyobozi bubibona bikatuyobera. Ese abayobozi bacu bo bavoma he? Kuki batajya no kuri radiyo ko ihari ngo batubwire aho ikibazo kiri tubimenye?’’
Umwe mu bakozi b’Akarere na we ati’’ Nk’ubu ntanga amafaranga 15.000 buri cyumweru y’amazi, ijerekani imwe nyiguze amafaranga 300 kandi mbere sinarenzaga amafaranga 5000 ku kwezi. Nuhagira abana rimwe ku munsi natwe mu rugo koga buri munsi tugiye ku kazi ntibigikunda kandi twe mu karere ka Rusizi ntidukorera mu ngo tujya ku kazi twese. Udashoboye kubona ayo mafaranga umukozi wagombaga gutekera abana bajya kwiga yirirwa ahiga amazi abagiye ku mashuri baza bakabura icyo barya. Turibaza ikibazo aho kiri bikatuyobera kugeza ubwo umukozi w’Akarere ajya ku kazi atoze. Birarenze rwose.’’

Undi mukozi wa Leta utuye mu kagari ka Kamashangi muri Kamembe, ati’’ Kujya ku kazi utoze ntibikiri inkuru rwose kuko nkatwe tumaze umwaka wose nta mazi dufite. Robine zatonze umugese, za mubazi ziribwa ntitunabimenye kuko iby’amazi ya robine batakibitekereza, abana bacu bakubitirwa mu bishanga bagiye kuvoma byaratuyobeye rwose ,dutekereza ko biterwa n’ikorwa ry’imihanda ahari.’’
Ushinzwe amasomo mu ishuri Friend school of Kamembe ricumbikira abana Mureramanzi Josué , avuga ko igihembwe kizarangira batanze amafaranga arenga miliyoni n’igice baha abanyonzi babavomera kandi ntiyari ateganijwe mu ngengo y’imari yabo.
Ati’’ Kuva abanyeshuri batangira amazi yarabuze, byadusabye kwifashisha abanyonzi aho ijerikani tuyigura 200, igihembwe kizarangira dutanze arenga miliyoni n’igice tutari twateganije kandi hari n’igihe abanyeshuri bajya kuvoma ngo turebe ko twanoza isuku twirinde icyorezo cya COVID-19. Duhamagara kuri WASAC buri gihe bakatubwira ko bayaduha tugategereza tugaheba hakaba ubwo batujijisha bakayazana nk’iminota 30 na bwo nka rimwe mu cyumweru, ahubwo tukababona bazanye Fagitire kutwishyuza ayo bataduhaye. Ikibazo kiri he ko n’ubuyobozi bw’Akarere nta buvugizi budukorera ngo tuyabone?’’
Uhagarariye sosiyete ikora imihanda mu muji wa Rusizi ( NPD) Kabarinda Joseph,yabwiye Bwiza.com ko ibura ry’amazi mu mujyi wa Rusizi ntaho rihuriye n’ikorwa ry’imihanda ko ikibazo gifitwe na WASAC. Ati’’ Ikibazo gifitwe na WASAC kuko ni yo ifite inshingano zo guha abaturage amazi meza. Ikorwa ry’imihanda ntaho rihurira n’amazi n’umuyobozi wabivuga yaba ari amatakirangoyi kuko n’itiyo duciye duhita turisana. Ibura ry’amazi mu mujyi abaturage ntibaridushyireho nibabibaze WASAC n’Akarere.’’

Bwiza.com yahamagaye inshuro nyinshi uhagarariye WASAC mu karere ka Rusizi Rugeruza Ramadhan, ngo agire icyo abivugaho ntiyitaba telefoni ye igendanwa n’ubutumwa bugufi twamuhaye ntiyabusubiza, umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem na we ntiyitabye telefine ye igendanwa ngo asubize ku buvugizi abaturage bamusaba ngo bahabwe amazi, n’ubutumwa bugufi ntiyabusubiza.
Aka karere kabayemo guma mu rugo y’igihe kirekire kubera COVID-19, abaturage bakavuga ko bafite impungenge ko basubizwa muri ibyo bihe n’isuku nke iterwa n’amazi mabi kandi make bakoresha, bamwe mu bayobozi b’amashuri abanza bakavuga ko abana batakinywera amazi ku mashuri , uyashaka ayizanira cyangwa akayanywera iwabo atashye.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


