Min. Gatabazi ni we wahagarariye Perezida Kagame mu muhango wo kwimika Mgr Sinayobye

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney ni we wabaye intumwa ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu muhango wo kwimika Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangungu.

Mu butumwa avuga ko umukuru w’igihugu yamuhaye ngo ageze ku bari aho, harimo gushima uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu iterambere ry’Igihugu mu nzego zinyuranye.

Yavuze ko Umukuru w’Igihugu ashima umubano mwiza uri hagati ya Leta y’u Rwanda, kandi imikoranire ikaba izakomeza gutera imbere.

Minisitiri Gatabazi anasabye abepiskopi n’abakristu muri rusange gukomeza kugira uruhare mu kurwanya icyorezo cya Coronavirus.

Yifurije imirimo myiza Umwepiskopi mushya, Mgr Edouard Sinayobye anashimira Mgr Hakizimana Celestin wa Diyosezi ya Gikongir9 ku byo yagejeje kuri Diyosezi ya Cyangungu mu myaka 3 amaze ayiyobora.

Mgr Filipo Rukamba, Perezida w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda ni we wimitse Umwepiskopi mushya wa Diyosezi ya Cyangugu, Mgr Edouard Sinayobye.

Ni umuhango witabiriwe n’Abepiskopi bose ba diyosezi gatolika zo mu Rwanda, Intumwa ya Papa mu Rwanda n’abepiskopi bari mu kiruhuko.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *