Umusaza w’imyaka isaga 60 witwa Ndekezi Samuel wo mu Mudugudu wa Gaseke, Akagari ka Rurembo mu Murenge wa Rugera uri mu Karere ka Nyabihu avuga ko umukwe we witwa Oswalid Nkurunziza yamuhamagaye mu ijoro ryakeye, akamubwira ko azamuca umutwe ari nako amutuka kuri nyina.
Uyu musaza yatangarije BWIZA ko ahagana saa moya n’igice zo kuwa Gatatu tariki 24 Werurwe 2021 ari bwo uwo mukwe we yamuhamagaje nimero yindi adasanzwe akoresha (BWIZA yayibonyeho), akamubwira ko azamuca umutwe ndetse akanamutuka avuga ko agenda amusebya. Yagize ati ” Umukwe wanjye Swalidi yampamagaye mu ijoro avuga ko ngo ngenda musebya, ngo azanca umutwe. Yantutse ibintu byinshi cyane ngo ndakarya amabere ya mama n’ibindi ntasubiramo. Yambwiye ko nkwiriye kwibuka ko abapolisi muri ibi bihe baba bavuye mu muhanda mu ijoro ko nkwiye kwitonda.” Abaijwe icyaba cyabiteye, yavuze ko ngo amuziza ko umukobwa we yatandukanye n’uwo Nkurunziza bafitanye umwana, bityo ngo akaba ashaka umwana we. Uyu muturage avuga ko ” Ubwo imiryango yombi yahuraga ku gutandukana kw’abana bayo, banzuye ko uyu mukwe azafata umwana we agize imyaka irindwi, none reba ibyo ari kunkorera ndi kumurerera.” Uyu musaza avuga ko atazi aho uyu mukwe we aherereye kuko atakiba mu Murenge wa Rusasa mu Karere ka Gakenke gusa ngo akunda kujya mu Ntara y’Iburasirazuba. Muzehe Ndekezi yari aherutse gutangariza BWIZA ko uyu mukwe we ajya aza akamurandurira imyaka ndetse ko yanamutwaye konteri y’amashanyarazi. WASOMA: https://bwiza.com/?Nyabihu-Rugera-Umuturage-avuga-ko-umukwe-we-yamuranduriye-imyaka-yamwibye BWIZA yageragaje kuvugana na Nkurunziza Oswalid kuri iki kibazo, nimero yakoresheje ahamagara sebukwe ntiyacamo. Iki kinyamakuru kandi cyari giherutse kuvugana n’ubuyobozi bw’Akagari ka Rurembo kuri iki kibazo. SEDO yavuze ko twabaza gitifu kuko ari we ukizi kumurusha mu gihe gitifu atitabye telefoni yacu cyangwa ngo asubize ubutumwa bugufi twamwandikiye. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


