Umunyamategeko wo muri Kenya witwa Dola Indidis yareze mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruri i La Haye (CPI/CJI) ibihugu bya Israel n’ u Butaliyani ku rupfu rwa Yesu cyangwa Yezu, we akaba yifuza kumugira umwere. Indidis wahoze ari umuvugizi w’ubucamanza muri kenya avuga ko azagerageza kugira umwere Yezu ku byaha yashinjwe mu myaka 2,000 ishize Uyu mugabo mu myaka umunani ishize, yari yarareze ariko ikirego cye giteshwa agaciro gusa kuri iyi nshuro ngo azifashisha Bibiliya nk’ikimenyetso simusiga kuri uru rubanza. Yagize ati ” Uburyo yaciriwemo urubanza buhabanye n’uburenganzira bwe bwa muntu. Habayemo ukwitwara nabi k’ubucamanza, gukoresha nabi ububasha no kwigirizwaho nkaka.” Avuga ko uburyo bwo guhata Yezu ibibazo bikozwe n’Abanya-Roma bwari ikibazo, amakuru yakoreshejwe muri urwo rubanza yari afite inenge kandi atuzuye kandi koguha igihano Yezu mu gihe urubanza rwe rwari rugikomeza binyuranye no gutanga ubutabera. Uyu munyamategeko noneho yizeye ko CPI/CJI izakira ikirego maze ” ikanzura ko inkiko z’Abanya-Roma zitubahirije amategeko mu rubanza rwa Yezu.” Impuguke mu by’amategeko zivuga ko CPI nta bubasha ifite bwo kuburanisha uru rubanza, bityo ko bishoboka ko itacyakira. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Umunyamategeko Dola Indidis


