Uwimana wagaragaye ahondagura umwana we yakatiwe gufungwa

Sangiza iyi nkuru

Umugore witwa Uwimana Patience wagaragaye akubita, abyinira ku mwana we w’imyaka itanu, yakatiwe gufungwa imyaka ibiri.

Umucamanza, Christine Nantege mu rukiko rwa Masaka yavuze ko icyaha kimuhama bityo ko agomba gufungwa nk’uko Daily Monitor ibitangaza.

Umushinjacyaha, Natal Angwadya yavuze ko ibi ari ugutanga ubutumwa ku bandi bahohotera abana.

Uwimana we yari yasabye ko yakoroherezwa igifungo kuko ngo yakubise umwana we abitewe n’umujinya kuko ngo yibaga maze abturanyi ” bakavuga ko nabyaye igisambo.”

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *