Umuyobozi ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru muri Perezidansi y’ u Burundi, Willy Nyamitwe avuga ko bakiriye neza ugufunga kwa radio z’Abarundi bahunze, zakoreraga mu Rwanda kuko n’ubundi ngo batazifaga nk’ibitangazamakuru. Kuwa Gatatu, ibitangazamakuru bitatu; Radiyo Inzamba, Radiyo y’abanyagihugu RPA ari yo Humura, na Radiyo na televiziyo Renaissance zahagaritswe gukorera mu Rwanda. Willy Nyamitwe yabwiye VOA ko bashimishijwe n’iki cyemezo. Ati ” N’ubundi biriya ntibyari ibitangazamakuru, byari igitutsi kubyita gutyo kuko murabizi ko byari ibikoresho byo kuryanisha Abarundi. Ni icyemezo cyiza cyo gukumira media de haines. Twizeye ko bazakomeza gufata ibindi byemezo bituma Abarundi n’Abanyarwanda babana neza.” Ibi bitangazamakuru birimo abashinjwa gushyikira ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Nkurunziza mu 2015, VOA ivuga ko byahagaritswe ku busabe bw’ u Burundi ku Rwanda ku bijyanye no kunagura umubano usanzwe urimo agatotsi. Willy Nyamitwe ntacyo yashatse gusobanura ku kuba ibi bitangazamakuru byakongera gukorera ku butaka bw’ u Burundi. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


