Ni abayobozi bangahe bazaririrwa nka Magufuli?-Umuyobozi

Sangiza iyi nkuru

Umdepite muri Tanzania, Dr Hamisi Andrea Kigwangwalla avuga ko na we yibaza niba hari abayobozi bashobora kuzapfa bakagira abaturage babaririra nk’uko bimeze kuri nyakwigendera, Dr John Joseph Pombe Magufuli.

Uyu w’imyaka 45 akaba uwo mu ishyaka rya CCM akaba anahagarariye agace ka Nzega mu nteko, kuri Twitter yanditse ko bigaragara ko Magufuli yari akunzwe mu bayobozi bose bo muri Afurika.

Yagize ati ” Twebwe abayobozi bo muri Afurika, ni bangahe muri twe, nidupfa tuzaririrwa nka Magufuli? Ni bangahe? Muri twe twe ni nde wireba, muri we akumva ko abaturage bamukunda kandi bamukeneye nka Magufuli? ”

Kigwangwalla avuga ko hari isomo bimuhaye ryo kongera kwisuzuma nk’umuyobozi wa rubanda. Ati ” Natekereje cyane, ntekereza ku nzira yanjye nk’umuyobozi, mbona ko Dr Magufuli aduhaye intera. Natekereje ku buryo Magufuli yabayeho, akayobora abaturage.”

Uyu mudepite avuga ko iri ari isomo ku bayobozi, bakwiriye kwigira ku buzima bwa Magufuli.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *