Mu gihe igikorwa cyo kwiyandikisha kwinjira mu gisirikare cy’u Burundi kigeze ku musozo, kugeza magingo aya abo mu bwoko bw’Abatutsi ngo ntabwo biyandikishije nk’uko byari bisanzwe.
Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, Col Baratuza Gaspard niwe utangaza ya makuru akaba avuga hasigaye amasaha abarirwa ku ntoki ngo kwiyandikisha birangire ariko Abahutu bakaba aribo biyandikishije ku bwinshi.
[ad id=”44145″]
Kwiyandikisha birarangira kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2016, abamaze kwiyandikisha ni 1278, abo mu bwoko bw’Abahutu bamaze kwiyandikisha ni 976, Abatutsi ni 246 naho Abatwa bagera kuri 6.
Akomeza avuga ko na we ubwe atazi impamvu urubyiruko rwo mu bwoko bw’Abatutsi rudashishikajwe no kwiyandikisha kujya mu ngabo z’igihugu.
Ibi bibaye mu gihe hari amakuru yari amaze iminsi avugwa ko kuva muri Mata 2015, ubwo imyigaragambyo yatangiraga y’abamagana manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza, abasirikare bo mu bwoko bw’Abatutsi bagiye bicwa abandi bakanashimutwa mu buryo bunyuranye.
Col Baratuza avuga ko intara ya mbere imaze kwiyandikishamo benshi ari Gitega, hagakurikiraho Ngozi. Intara zifite bake ni Cankuzo hamwe na Ruyigi.
[ad id=”44145″]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


