Umuyobozi mu ishyaka rya Dr Kayumba Christopher, Rwandese Platform for Democracy, RDP, Jean Bosco Nkusi arongera kwitaba ubushinjacyaha kuri uyu wa 26 Werurwe 2021 mu gihe no ku munsi wabanje yari yitabye gusa ngo ntibyakunda ko abazwa. Iri shyaka kuri Twitter, ryatangaje ko ngo ” Banyamuryango bacu, nshuti, Banyarwanda dusangiye ubuvandimwe n’Igihugu, turabamenyesha ko umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga mu muryango wacu Jean Bosco Nkusi uyu munsi yasubijwe mu bushinjacyaha nyuma y’uko ejo bitashobotse ko abazwa ku birego bise iby’ubujura” Iri shyaka ntirivuga impamvu Nkusi atabajijwe mu gihe yari yitabye ubushinjacyaha nk’uko ryari byabitangaje ku wa 25 Werurwe 2021. Uyu Nkusi, BWIZA yamenye amakuru ko ari mu bantu bane bakekwaho gushimuta umucuruzi ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, aho we ngo yiyitiriye kuba umukozi wa RRA. WASOMA: https://bwiza.com/?Uwo-mu-ishyaka-rya-Dr-Kayumba-akekwaho-kuba-mu-bashimuse-umucuruzi Icyo gihe ngo uyu mucuruzi yabahaye Frw miliyoni imwe, abona kubava mu nzara gusa agira amakenga, azindukira kuri RIB arabarega, barakurikiranwa, batabwa muri yombi. Uregwa ntacyo aravuga mu ruhame kuri ibi byaha gusa RPD yavuze ko nta shingiro bifite. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


