Dr Kayumba Christopher usanzwe ari umushakashatsi, umunyamakuru n’impuguke mu bya politiki, yavuze ko atashinze ishyaka rya politiki ritavuga rumwe n’ubutegetsi kugira ngo azahabwe ubuhungiro n’amahanga, nk’uko bamwe babivuga.
Yabitangaje mu kiganiro yagiriye kuri BWIZA TV kuri uyu wa 25 Werurwe 2021, ubwo yavugaga kuri gahunda y’iri shyaka ryitwa RPD (Rwandese Platform for Democracy) aherutse gushinga.
Reba ikiganiro cyose hano
Ubwo yabazwaga niba koko atarashinze iri shyaka kugira ngo bizamworohere kubona ubuhungiro nk’uko bivugwa, Dr Kayumba yavuze ko atari ko bimeze kuko ngo si ubwa mbere avuzweho ibi nk’ibi.
Ati: “Ahubwo unyibukije agakuru. Mu 2007 nakoraga doctorat muri Suede ariko nje mu Rwanda nyobora akanama kafashije ku guhitamo abanyamakuru barushije abandi. Hanyuma dukoze iyo nkuru, uwatsinze yari umunyamakuru batashakaga ko atsinda ariko kubera ko yari yakoze inkuru nziza, tumutoranyije, abantu ndetse bamwe bari mu itangazamakuru baravuga bati ‘impamvu komite ya Kayumba yatoranyije Charles Kabonero wo mu Museso, Kayumba ubwo arashaka ubuhungiro. Batangira kuvuga ngo nasabye ubuhungiro muri Suede.”
Yakomeje ati: “Nyuma yaho, mu 2008 nandika [icyo gihe nari ndimo kuva Suede ngeze Bruxelles indege yatinze] article, nyandikira The East African, ivuga ku itangazamakuru hano mu Rwanda rikora ritisanzuye, bamwe mu banyamakuru bati ‘iyi nkuru arashaka kuyikoresha gusaba ubuhungiro’ ariko reba ndi hano, ntabwo nari nasabye ubuhungiro.”
Dr Kayumba abona ko impamvu ituma bamwe bavuga ko umuntu agiye gusaba ubuhungiro ariko aba yatanze ibitekerezo bitandukanye n’iby’abandi, ati: “Yenda ni byo biba biri mu mutwe wabo.”
Uyu munyapolitiki yavuze ko aya mahanga avugwaho gushakiramo ubuhungiro, yayabayemo igihe kirekire, agaragaza ko aba yarabusabye icyo gihe. Ati: “Njyewe nakubwiye yuko no hanze nabayeyo. Mu Bwongereza ni ho nakoreye maitrise hagati y’2001 n’2002, muri Suede ni ho nize hagati 2005 n’2009/10, nabaye hanze, nabaye mu bihugu bitandukanye, nabaye muri Ireland y’Amajyaruguru, mba Republic of Ireland, …mba mu bihugu bitandukanye. Sinigeze nsaba ubuhungiro, kubera iki se? Abo ngabo rero babivuga, yenda ni bo babishaka.”
Tariki ya 16 Werurwe 2021 ni bwo Dr Kayumba yatangaje ko ashinze ishyaka rya RPD, afatanyije n’Abanyarwanda bo mu ngeri zitandukanye. Yarishinze nyuma y’igihe gito yari amaze afunguwe, aho yari amaze umwaka afungiwe muri gereza ya Nyarugenge azira icyaha cyo guteza imvururu ku kibuga cy’indege cya Kigali nk’uko urukiko rwabimuhamije.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


