Uganda: Umunyarwanda yishe abana babiri, arabatwika nyuma yo gutema nyirakuru

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka mu Karere ka Isingiro muri Uganda avuga Umunyarwanda witwa Bahama Peter yishe abana babiri; Tumushabe Joshua w’imyaka 10 na Sharon Nabasa ufite irindwi, nyuma yo gutema nyirakuru, Kiryabaho Annah.

Ibi byabereye mu cyaro cya Rwenfunjo muri Rwentango, aho Bahama w’imyaka 60 yari atuye.

Chimpreports itangaza ko uyu mugabo yavuye iwe kuwa Kane saa tanu z’amanywa, akajya mu rugo rwa Kiryabaho, akamutema mu mutwe. Amaze gukeka ko amuhitanye, yahise afata abuzukuru b’uyu mukecuru, abajyana mu nzu y’ibyatsi yari iraho, arabica arangije abatwikira mu nzu.

Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Rwizi, Samson Kasasira avuga ko basanze umurambo wa Bahama muri iyo nzu, gusa ngo yari afite igikomere ku ijoshi, bakaba bakeka ko yabanje kwiyahura.

Yagize ati ” Ikipe yacu yahageze ngo ivanemo iyo mirambo itatu, yajyanwe mu Bitaro bya Mbarara gukorerwa isuzuma.”

Nyirakuru w’abana bishwe na we ari kuvurirwa i Mbarara, ari nako hakorwa iperereza ngo harebwe icyaba cyateye Bahama kwica abo bana. Nta kibazo kivugwa yaba yari afitanye n’umuryango wa Kiryabaho.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *