Ubufaransa bwemeye ko bwagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Sangiza iyi nkuru

Icukumbura ryakozwe na Komisiyo yari yarashyizweho na Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, ryagaragaje ko Ubufaransa bwagize “uruhare ruremereye kandi rurenze ukwemera” muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni ibikubiye muri raporo iriya Komisiyo yamaze gushyikiriza Perezida Macron, nyuma y’imyaka ibiri yari imaze isesengure inyandiko zigaruka ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Raporo y’iriya Komisiyo yerekana ko kuva mu 1990 Ubufaransa bwari bufite ijambo rikomeye mu Rwanda ndetse bufatanya na Leta yariho icyo gihe mu kugira “uruhare rukomeye kandi rurenze ukwemera” muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi Raporo yashyikirijwe Perezida Macron, ivuga ko Ubufaransa bwijanditse mu byariho biba mu Rwanda binyuze muri Politki, igisirikare na dipolomasi byabwo, gusa igahakana ko bwagize ubufatanye mu mugambi wa Jenoside, bijyanye n’uko “nta na kimwe mu bushyinguranyandiko bwasuzumwe kibigaragaza.”

Raporo ikomeza ivuga ko habaye “ubuhumyi bw’ibitekerezo by’uwari Perezida w’Ubufaransa, François Mitterrand n’abajyanama be” bari inshuti magara n’uwari Perezida w’u Rwanda, JuvĂ©nal Habyarimana.

Iyi raporo y’impapuro 1,200 ivuga ko “ikibazo cy’u Rwanda cyarangiye habaye akaga mu Rwanda, Ubufaransa butsinzwe”.

Rapor ivuga ko “Mu gihe kirekire Ubufaransa bwabaye iruhande rw’ubutegetsi bwashyigikiraga ubwicanyi bushingiye ku bwoko, bukomeza gufunga amaso ku itegurwa rya Jenoside ryakorwaga n’abahezanguni kurusha abandi muri ubwo butegetsi.”

Ivuga kandi ko mu gihe cya Jenoside Ubufaransa bwatinze kwitandukanya na leta y’inzibacyuho yayikoze, bunakomeza gushyira imbere igitutu cya FPR-Inkotanyi nk’ikintu gihangayikishije.

Ivuga kandi ko leta y’Ubufaransa yagiye gukora ‘opĂ©ration Turquoise’ bitinze, “nubwo yakijije ubuzima bw’abantu benshi, ariko si ubw’igice kinini cyane cy’Abatutsi cyishwe mu byumweru bya mbere bya Jenoside.”

Perezidansi y’Ubufaransa yavuze ko nyuma y’iyi raporo Ubufaransa bwizeye ibishya mu mubano n’u Rwanda, kandi ko bwiteze ibikorwa byo kugira umubano ukomeye, nk’uko AFP yabitangaje.

Ubufaransa bwemeye ko bwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’igihe kirekire uruhare rwabwo muri Jenoside yahitanye Abatutsi basaga miliyoni rutavugwaho rumwe.

Leta y’u Rwanda yari yarakomeje gushinja iy’Ubufaransa uruhare mu gutegura, gukora no guhungisha abakoze Jenoside, ibirego byakomeje kuba intandaro y’umubano mubi w’ibihugu byombi mu myaka myinshi ishize.

Mu 2019 ni bwo Macron yategetse ko hajyaho iyo komisiyo igizwe n’inzobere 15 zikuriwe na Vincent Duclert ngo zige ku ruhare n’ibikorwa by’Ubufaransa mu Rwanda, ari na zo zamushyikirije iriya raporo.

Inyandiko ziriya nzobere zasesenguye zirimo izagiye zandikwa na Edouard Balladur wari Minisitiri w’Intebe mu gihe cya Jenoside, ubwo u Bufaransa bwayoborwaga na François Mitterrand.

Harimo n’inyandiko zandikwaga na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ibiro bishinzwe iperereza ryo hanze y’igihugu (DGSE).

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *