busingye.png

Minisitiri Busingye yabujije Dr Kayumba ‘kwibasira’ umurega gushaka kumufata ku ngufu, amusubiza ko ari we wamusebeje

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, kuri uyu wa 28 Werurwe 2021 yabujije Dr Christopher Kayumba kureka kwibasira umukobwa umushinja kugerageza kumufata ku ngufu.

Ni nyuma yo guteranira amagambo ku rubuga rwa Twitter n’umukobwa uvuga ko yamukoreye ihohotera rishingiye ku gitsina, ubwo yamwigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2017.

Minisitiri Busingye yifashishije Twitter, yagaragarije Dr Kayumba ko gusubiza uyu mukobwa ari ukumwibasira nk’umuntu uvuga ko yahohotewe, bikaba bisa no kumucecesha.

Ati: “Kwibasira abatanze ikirego cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV) bisobanuye kubacecekesha, bigatuma abandi batinya gutanga ibirego. Ibyo bituma GBV yiyongera.”

Minisitiri Busingye yasabye Dr Kayumba gukurikirana ibyo aregwa, akareka kwibasira abamurega. Ati: “Reba ibirego byo kugerageza gufata ku ngufu, abarega ubareke.”

busingye.png

Kuri Twitter, Dr Kayumba yabwiye Minisitiri Busingye ko ashyigikiye uyu mukobwa, yongeraho ko n’ubwo avuga ko yamwibasiye, ahubwo ari we wamusebeje yifashishije uru rubuga, nyuma yo kugeza ikirego cye ku bagenzacyaha.

Dr Kayumba yagize ati: “Nyakubahwa @Busingye Johns, niba warakurikiye inkuru neza, uwo ushyigikiye ubu ngubu ni we wansebereje mu ruhame nyuma yo kugeza ikirego ku bagenzacyaha. Nk’umuyobozi mukuru mu butabera bw’igihugu cyacu, ese ibyo byemewe n’amategeko? Bihanwa n’ingingo ya 256 y’igitabo cy’amategeko mpanabyaha.”

ckayu.png

Tariki ya 17 Werurwe ni bwo uwitwa Salva Kamaraba ku rubuga rwa Twitter yatangaje uruhekerane (thread) rw’ubutumwa bushinja Dr Kayumba wari umaze gutangaza ko ashinze ishyaka rya politiki, ko mu mwaka w’2017 yagerageje gufata ku ngufu mugenzi.

Iki kirego cyatumye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruhamagaza Dr Kayumba, rumubaza ibirebana nabyo, hanyuma ruramureka ataha iwe mu rugo.

Mu gihe uru rwego rugikusanya ibimenyetso kuri iki kirego, Dr Kayumba yavuze ko ataramenya uyu mukobwa avugwaho gufata ku ngufu, ariko yaje kwigaragaza kuri uyu wa 26 Werurwe.

Uyu mukobwa nk’uko we ubwe yabyitangarije kuri Twitter, ni Fiona Muthoni Ntarindwa, umunyamakuru wa CNBC, igitangazamakuru cyo muri Afurika y’Epfo gifite ishami mu Rwanda.

Ubwo Fiona yishyiraga ahagaragara, Dr Kayumba yamusubirije kuri uru rubuga, agaragaza ko amubeshyera. Ni nako kandi Dr Kayumba yakomeje gusubizanya n’abashyigikiye uyu mukobwa, ahakana ibyo aregwa.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Minisitiri Busingye yabujije Dr Kayumba ‘kwibasira’ umurega gushaka kumufata ku ngufu, amusubiza ko ari we wamusebeje
    Hhhhhh n’ukumirwa kabisa ubu bwaba atari ubutabera, muri 2017 none turi muri 2021 ngo nibwo aje gutanga ikirego? Yarakirimo ategura urubanza?

    Nibutse ibyabaye k’umupolisi wari waraye izamu, ariko agatura i Nyamata, bukeye atashe ari mu modoka ye umugore amusaba rifiti,arayimuha, bageze aho umupolice yagarukiraga wa mugore yanga kuvamo, ati wandaranye kugahato none mpa amafaranga cg nkurege kuri Sitation ya Police i Nyamata. Wa mu Police ahita akomereza kuri Sitation wa mugore avuze amanjwa ye yo kubeshya, babajije wa mu Police uko byagenze asobanura ukuntu yaraye izamu kuri Sitation ya Police i Gikondo, nyamugore we yavuze ko yamuraranye i Nyamata.

    Bahamagara i Gikondo, bati naka ntawe uraho? Barabasubiza bati yaraye izamu hano ati reka turebe ko akiri hano mukanya yarahari.

    Umugore aramwara neza neza isoni ziramukora.

    Iby’igitsina gore mujye mubyitondora kabisa bazi gusebanya no kubesha. Ategereje ko ashinga ishaka nibwo yibutse kumusebya njye mbaye ndi umugenzacyaha ntabwo nakwakira icyo kirego cy’amafuti.

    N’ubwo byaba ari ukuri igihe byabereye sinumva gutegereza iyi myaka yose yararindiriye iki cyamubuzaga gutanga ikirego? Ntabutabera bwari buhari muri iyi myaka yose?

      Aho urabeshye reka nguhe ingero zahafi nonese ababasenyeri bari mumanza hamaze imyaka 40 uyu mû mû star wa América warezwe na bakobwa 15 wu mucyire cyane hashize imyako 19 uyu muriribyi bakatiye 7 twese twakundaga umurega hari hashize 5 uyu Munyamakuru ukomeye uri munkiko hashize 15 reka amaranga mutima icyaha cyo gufata kungufu ntigisaza kuko nyiri kugikorerwa agira isoni zo kubivuga ubwo ari nku mwana wawe cyangwa mushi cyi wawa wavugi ngo byararangiye byihorere sha agahwa kari kuwundi karahandurika .

    2. Minisitiri Busingye yabujije Dr Kayumba ‘kwibasira’ umurega gushaka kumufata ku ngufu, amusubiza ko ari we wamusebeje

    3. Minisitiri Busingye yabujije Dr Kayumba ‘kwibasira’ umurega gushaka kumufata ku ngufu, amusubiza ko ari we wamusebeje
      Dear @Venant ntabwo ikibazo ari igihe icyaha cyaba kimaze please, ahubwo se nk’umuntu ufite iriya title kandi ushaka kugira ikizere ku Abanyarwanda bose nawe urimo urumva biramutse byarabaye wabiha intebe koko? Nk’umunyarwanda ureba imbere hacu heza niba koko Nyakubahwa @Kayumba 2017 yagerageje gufata ku ngufi Mrs Fiona ni icyaha RIB imukurikirane???? erega wasanza icyo gihe cyose yaramuteraga ubwoba akamubuza kuvuga nkuko nabonye kuri twitter ashaka kumucejekesha.
      Bro live wit patriotism.

    4. Minisitiri Busingye yabujije Dr Kayumba ‘kwibasira’ umurega gushaka kumufata ku ngufu, amusubiza ko ari we wamusebeje
      Dear @Venant ntabwo ikibazo ari igihe icyaha cyaba kimaze please, ahubwo se nk’umuntu ufite iriya title kandi ushaka kugira ikizere ku Abanyarwanda bose nawe urimo urumva biramutse byarabaye wabiha intebe koko? Nk’umunyarwanda ureba imbere hacu heza niba koko Nyakubahwa @Kayumba 2017 yagerageje gufata ku ngufi Mrs Fiona ni icyaha RIB imukurikirane???? erega wasanza icyo gihe cyose yaramuteraga ubwoba akamubuza kuvuga nkuko nabonye kuri twitter ashaka kumucejekesha.
      Bro live wit patriotism.

  2. Minisitiri Busingye yabujije Dr Kayumba ‘kwibasira’ umurega gushaka kumufata ku ngufu, amusubiza ko ari we wamusebeje
    Hhhhhh n’ukumirwa kabisa ubu bwaba atari ubutabera, muri 2017 none turi muri 2021 ngo nibwo aje gutanga ikirego? Yarakirimo ategura urubanza?

    Nibutse ibyabaye k’umupolisi wari waraye izamu, ariko agatura i Nyamata, bukeye atashe ari mu modoka ye umugore amusaba rifiti,arayimuha, bageze aho umupolice yagarukiraga wa mugore yanga kuvamo, ati wandaranye kugahato none mpa amafaranga cg nkurege kuri Sitation ya Police i Nyamata. Wa mu Police ahita akomereza kuri Sitation wa mugore avuze amanjwa ye yo kubeshya, babajije wa mu Police uko byagenze asobanura ukuntu yaraye izamu kuri Sitation ya Police i Gikondo, nyamugore we yavuze ko yamuraranye i Nyamata.

    Bahamagara i Gikondo, bati naka ntawe uraho? Barabasubiza bati yaraye izamu hano ati reka turebe ko akiri hano mukanya yarahari.

    Umugore aramwara neza neza isoni ziramukora.

    Iby’igitsina gore mujye mubyitondora kabisa bazi gusebanya no kubesha. Ategereje ko ashinga ishaka nibwo yibutse kumusebya njye mbaye ndi umugenzacyaha ntabwo nakwakira icyo kirego cy’amafuti.

    N’ubwo byaba ari ukuri igihe byabereye sinumva gutegereza iyi myaka yose yararindiriye iki cyamubuzaga gutanga ikirego? Ntabutabera bwari buhari muri iyi myaka yose?

  3. Minisitiri Busingye yabujije Dr Kayumba ‘kwibasira’ umurega gushaka kumufata ku ngufu, amusubiza ko ari we wamusebeje
    Ndumva inzego zabyivanzemo rero

  4. Minisitiri Busingye yabujije Dr Kayumba ‘kwibasira’ umurega gushaka kumufata ku ngufu, amusubiza ko ari we wamusebeje
    Ndumva inzego zabyivanzemo rero

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *