Umufasha wa Perezida Tshisekedi yakoreye agashya umubyeyi wacuruzaga imigati ku muhanda (amafoto)

Umufasha wa Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Denise Nyakeru, yakoreye agashya umubyeyi wacuruzaga imigati mu muhanda wigishije umuhungu kugeza arangije kaminuza. Denise Nyakeru ku rubuga rwe rwa Twitter, kuri uyu wa 27 Werurwe 2021, yatangaje ko mu mwaka w’2019 ari bwo yabonye ifoto y’uyu musore warangije kaminuza, wagiye gushimira uyu […]
Perezida Suluhu yirukanye umuyobozi w’urwego rushinzwe ibyambu
Perezida mushya wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan, kuri uyu wa 28 Werurwe 2021 yirukanye Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ibyambu (TPA), Eng. Deusdedit Kakoko. Ni nyuma ya raporo yo mu mwaka w’2019/2020 yari amaze umunsi ashyikirijwe mu biro bye n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari, igaragaza ko muri TPA (Tanzania Ports Authority) hanyerejwe miliyari […]
Minisitiri Busingye yabujije Dr Kayumba ‘kwibasira’ umurega gushaka kumufata ku ngufu, amusubiza ko ari we wamusebeje

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, kuri uyu wa 28 Werurwe 2021 yabujije Dr Christopher Kayumba kureka kwibasira umukobwa umushinja kugerageza kumufata ku ngufu. Ni nyuma yo guteranira amagambo ku rubuga rwa Twitter n’umukobwa uvuga ko yamukoreye ihohotera rishingiye ku gitsina, ubwo yamwigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2017. Minisitiri Busingye yifashishije […]
Ijambo rya Perezida Kagame mu isengesho ryo gushima no gusengera u Rwanda
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa 28 Werurwe 2021 yitabiriye isengesho ryo gusengera u Rwanda no gushimira Imana ribaye ku nshuro ya 26, yifashishije ikoranabuhanga. Ni isengesho nk’uko bisanzwe ryateguwe na Rwanda Leaders Fellowship, ryitabiriwe n’abo mu ngeri zitandukanye, by’umwihariko abanyamadini n’abanyamatorero. Perezida Kagame mu butumwa yageneye abitabiriye iri sengesho, yagize ati: “Nishimiye […]
Cristiano Ronaldo yatsinze igitego, yerekwa ikarita y’umuhondo

Rutahizamu w’ikipe y’umupira w’amaguru ya Portugal, Cristiano Ronaldo, kuri uyu wa 27 Werurwe 2021 yatsinze igitego, umusifuzi aracyanga, arangije amwereka ikarita y’umuhondo. Byabaye ubwo ikipe ya Portugal yakinaga na Serbia mu irushanwa ryo gushakaitike y’iry’igikombe cy’Isi rizabera muri Qatar mu mwaka utaha. Iki gitego Cristiano yari agitsinze ku munota wa 3 w’inyongera, aho cyagombaga guhesha […]
Didier Ratsiraka wayoboye Madagascar yapfuye
Didier Ratsiraka wayoboye Madagascar imyaka irenga 20, mu gitondo cy’uyu wa 28 Werurwe 2021 yapfuye nyuma y’iminsi itandatu yari amaze arwariye mu bitaro bya gisirikare bya Soanivandriana. Indwara yishe uyu musaza w’imyaka 84 ntabwo iratangazwa gusa Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ivuga ko Ratsiraka yagiye muri ibi bitaro tariki ya 22 Werurwe, icyo gihe akaba […]
Abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidali y’ishimwe ry’imyitwarire myiza muri CAR

Abapolisi b’u Rwanda 139 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Repubulika ya Centrafrika (CAR), kuri uyu wa 27 Werurwe 2021 bambitswe imidali y’ishimwe ku bw’imyitwarire myiza bakomeje kugaragaza muri iki gihugu. Nk’uko urubuga rwa Polisi y’u Rwanda rubivuga, abambitswe imidali bari mu itsinda rikorera mu murwa mukuru, Bangui, riyobowe na ACP […]
Nyamasheke: Abafite ubumuga baracyakeneye byinshi ngo imibereho yabo irusheho kuba myiza

Abantu bafite ubumuga bunyuranye mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko bagikeneye byinshi ngo uburenganzira bwabo burusheho kubahirizwa n’imibereho yabo irusheho kuba myiza kuko hari byinshi bakibura bakumva ari uburenganzira bwabo bubangamiwe bitewe n’ubumuga bwa buri muntu, bagasaba ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga (NUDOR) n’Akarere ubuvugizi kugira ngo ibikibabera inzitizi z’imibereho myiza bikurweho. Mu […]