Ijambo rya Perezida Kagame mu isengesho ryo gushima no gusengera u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa 28 Werurwe 2021 yitabiriye isengesho ryo gusengera u Rwanda no gushimira Imana ribaye ku nshuro ya 26, yifashishije ikoranabuhanga.

Ni isengesho nk’uko bisanzwe ryateguwe na Rwanda Leaders Fellowship, ryitabiriwe n’abo mu ngeri zitandukanye, by’umwihariko abanyamadini n’abanyamatorero.

Perezida Kagame mu butumwa yageneye abitabiriye iri sengesho, yagize ati: “Nishimiye ko umuco wo gushima no gusengera igihugu cyacu ugikomeza no muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19. N’ubwo guhangana nacyo bidutwara igihe kinini, birakwiye ko dufata umwanya nk’uyu dusengera igihugu cyacu.”

Yakomeje ati: “Dufite byinshi byo gushimira Imana. Turashimira cyane ko Abanyarwanda twese dufatanyije n’abayobozi bacu, twashoboye kwirinda ingaruka zikomeye z’iyi ndwara. Twishimiye kandi inkingo twabonye zizadufasha gusohoka muri ibi bihe twatewe na Covid-19, tukongera kubaka ubukungu bw’igihugu cyacu.”

Ati: “Nk’abayobozi, guhura dutya ni umwanya mwiza wo gutekereza ku nshingano zacu no kongera imbaraga, ubushake n’uburyo n’ubwenge bwo gukorera abantu bacu. Nta washidikanya ko Abanyarwanda bagizweho ingaruka zikomeye n’iki cyorezo, cyane cyane abafite intege nke.”

Na none ati: “Ibyo dukora byose buri gihe, tubikorera abo dushinzwe. Ntabwo nshidikanya ko iri sengesho ry’uyu munsi ritwongerera imbaraga n’ubushake byo gukorera hamwe kugira ngo tugeze igihugu cyacu aho twifuza. Ibi biradusaba gukora byinshi kurushaho kandi neza, tunashakisha uko twakwishumbusha igihe twatakaje. Uwo ni wo mugisha twifuriza u Rwanda n’Abanyarwanda.”

Iri sengesho ryagombaga kuba muri Mutarama 2021 ariko ryarasubitswe bitewe n’uko imibare y’abandura icyorezo cya Covid-19 yari ikomeje kuzamuka.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *