Umufasha wa Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Denise Nyakeru, yakoreye agashya umubyeyi wacuruzaga imigati mu muhanda wigishije umuhungu kugeza arangije kaminuza.
Denise Nyakeru ku rubuga rwe rwa Twitter, kuri uyu wa 27 Werurwe 2021, yatangaje ko mu mwaka w’2019 ari bwo yabonye ifoto y’uyu musore warangije kaminuza, wagiye gushimira uyu mubyeyi we ucuruza imigati.
Ati: “Mu 2019, nabonye ku mbuga nkoranyambaga ifoto y’umusore nyuma yo kurangiza kaminuza yagiye kwa nyina, ugurisha imigati, kugira ngo amushimire.”

Uyu mufasha wa Tshisekedi wakozwe ku mutima n’uruhare rw’uyu mubyeyi witwa Albertine ku myigire y’umuhungu we, yamushimiye ubutwari bwe, bukaba ari nabwo bwashingiweho mu ikorwa ry’indirimbo yitwa Plus Fortes y’umuhanzi witwa Mohombi.
Denise yashakishije uburyo yahura n’uyu mubyeyi ndetse n’umwana we, ati “Nifuje guhura n’uyu mugore ukomeye ku giti cyanjye kugira ngo mushimire kandi mushyigikire mu bikorwa bye.”
Amafoto yashyize kuri uru rubuga agaragaza ari kumwe na Albertine n’umuhungu we mu biro bye, akaba yiyemeje kwita kuri uyu muryango, ariko anasaba umuhungu gufata neza uyu mubyeyi nk’uwamurihiye amashuri mu ntege nkeya yari afite.




Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


