Dr Kayumba arongera yitabe RIB

Sangiza iyi nkuru

Ishyaka RPD ryatangaje ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwongeye guhamagara Dr Kayumba Christopher warishinze, akaba agomba kwitaba kuri uyu wa 29 Werurwe 2021.

Ryagize riti: “Turabemenyesha abayoboke bacu, Abanyarwanda muri rusange n’ishuti ko umuyobozi wacu Dr Christopher Kayumba yitaba urwego rw’ubugenzacyaha RIB ku ncuro ya kabiri uyu munsi ku wa 29 Werurwe, 2021.”

Tariki ya 22 Werurwe ni bwo bwa mbere RIB yahamagaye Dr Kayumba, imusaba kwitaba tariki ya 22. Ubwo yitabaga, uru rwego rwamubajije ibibazo byerekeye ikirego cyo kugerageza gufata ku ngufu, ashinjwa gukorera umunyeshuri yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2017.

Ubwo Dr Kayumba yari avuye kubazwa, yabwiye itangazamakuru ko RIB itigeze imubwira umunyeshuri yigishaga wamureze kugerageza kumufata ku ngufu, avuga ko atabasha kwibuka abanyeshuri bose yigishije kuko babarirwa mu bihumbi.

Kuri iyi nshuro ya kabiri RIB imuhamagaye, ishyaka RPD rivuga ko itigeze imumenyesha impamvu y’ihamagara.

Dr Kayumba agiye kwitaba uru rwego nyuma y’iminsi ibiri amenye umunyeshuri umurega kugerageza kumufata ku ngufu. Uyu yitwa Fiona Muthoni Ntarindwa, akaba asanzwe ari umunyamakuru wa CNBC, ishami rya Afurika.

Fiona yigaragarije ku rubuga rwa Twitter tariki ya 26 Werurwe 2021 ubwo yagiraga ati: “Mwarimu wanjye yankoreye ihohotera rishingiye ku gitsina” abisobanura mu buryo burambuye. Gusa Dr Kayumba na we yakoresheje uru rubuga, ahakana ibyo uyu mukobwa amushinja, yongeraho ko ari kumuharabika.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *