Tuzamukumbura cyane-Agahinda ka Barack Obama wapfushije nyirakuru

barck.png

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rwa nyirakuru, Sarah Obama wabaga muri Kenya. Yifashije urubuga rwa Twitter, Barack Obama yavuze ko umuryango we uri mu kiriyo cy’urupfu rw’uyu mukecuru wari ufite imyaka 99 y’amavuko. Yagize ati: “Umuryango wanjye nanjye turi mu kiriyo cy’urupfu rwa nyogokuru, Sarah Ogwel […]

Perezida Tshisekedi mu baperezida 5 ba Afurika batumiwe na Joe Biden mu nama yiga ku kirere

Perezida wa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, ari mu bakuru b’ibihugu na za Guverinoma batumiwe na Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu nama yiga ku kirere. Ni inama iteganyijwe hagati y’itariki ya 22 n’iya 23 Mata, ariko ikazaba mu buryo bw’ikoranabuhanga. Ku wa 27 Mutarama Perezida Biden yari […]

Ingendo zijya mu Turere twa Bugesera, Nyanza na Gisagara ziremewe

1-717x1024.jpg

Leta y’u Rwanda yatangaje ko ingendo ziva n’izijya mu turere wa Bugesera, Gisagara, na Nyanza zakomorewe ariko zishyirwa ku masaha yihariye aho zibujijwe kuva saa moya z’ijoro kugera saa kumi za mu gitondo. Itangazo ryasohowe n’ibiro bya minisitiri w’intebe rigaragaza ko ibi byemezo bizatangira kubahirizwa guhera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Werurwe 2021, […]

Imyaka 30 irashize Mobutu ahurije FPR na Leta ya Habyarimana i N’sélé

Kuri iyi tariki ya 29 Werurwe 2021, huzuye imyaka 30 hashyizwe umukono ku masezerano ya N’sélé hagati ya Guverinoma y’u Rwanda yari iyobowe na Habyarimana Juvénal ndetse n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi. Ni amasezerano yasinywe ku itariki ya 29 Werurwe mu 1991, nyuma y’amezi agera kuri atanu Inkotanyi zitangije urugamba rwo kubohora igihugu. Uwari Perezida […]

Umugore yapfuye ubwo yirukankaga amasigamana ngo ajye kureba uryamanye n’umugabo we

Umugore utamenyekanye amazina muri Ghana, yaguye mu mpanuka ya moto ubwo yari agiye kugwa gitumo umugabo we bari bamubwiye ko ari kumuca inyuma. Uyu mugore yateze moto kibuno mpa amaguru, asaba umutwaye kunyaruka ngo afate umugore yari abwiwe ko nta kabuza ari kumwe n’umugabo we mu modoka. Umunyamakuru wo muri Ghana, Mabel Aku Banesseh yatangaje […]

Idamange arifuza kuburana arebana n’abamurega

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwategetse ko Idamange Iryamugwiza Yvonne akomeza gufungwa by’agateganyo kuko ingingo ze z’ubujurire rubona nta gaciro zifite, we asaba ko yaburana imbonankubone arebana n’abamurega’. Nanone hifashishijwe ikoranabuhanga rya ‘video conference’ kubera icyorezo cya Covid-19, Idamange yumvise isomwa ry’uyu mwanzuro ari muri gereza afungiyemo, n’urukiko ruri ku kicaro cyarwo. Idamange yahise asaba ko […]

Mbwirwa ko bene wacu bapfuye bakansigira inda zabo- uwarokotse jenoside uvuga ko atotezwa

Umuturage witwa Rukundo Emmanuel utuye mu Mudugudu Bandamiko mu Kagari ka Karambo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro aravuga ko ahangayikishijwe n’itotezwa akorerwa n’abantu baturanye, bamubwira ko yasigaranye inda za benewabo. Rukundo Emmanuel w’imyaka 32 y’amavuko, yarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 kuri ubu asigaye wenyine mu muryango wabo kuko na […]

Gahunda yo guteza imbere inganda mu gihugu izinjiza miliyari zirenga 1000 FRW

51071815276_65546d36e5_c.jpg

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo guteza imbere inganda ziri mu gihugu kugira ngo zongere umusaruro zitanga, MBRP (Manufacture and Build to Recover Program), bikaba biteganyijwe ko izinjiza amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 1000. Minisitiri Ngirente yabitangarije abagize Inteko Ishinga Amategeko; imitwe yombi tariki ya 25 Werurwe 2021 […]

Claudine utwara abagenzi kuri moto abasha gutunga umuryango, kwigisha abana be no kwishyura ubukode

Umugore w’imyaka 33 y’amavuko witwa Nyirangirente Claudine utuye mu Karere ka Kicukiro akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali; gasanzwe gakorwa n’umubare munini w’abagabo. Igitangazamakuru Xinhua dukomoraho iyi nkuru kivuga ko kimwe n’abagabo, Nyirangirente abasha gutwara abantu b’ingeri zitandukanye barimo: ababyeyi batwite bajya ku bitaro, abakozi bagiye mu kazi, abanyeshuri ndetse […]

Ghana: Abasifuzi bakubiswe iz’akabwana bagirwa intere (Amafoto)

img_20210329_104722.jpg

Abasifuzi bo mu gihugu cya Ghana bakubiswe bagirwa intere, nyuma yo gushinjwa kwitwara nabi mu mukino basifuye ejo ku Cyumweru. Byabaye nyuma y’umukino wahuje ikipe ya Wamanafo Mighty Royals na Bofoakwa Tano FC zombi zo mu kiciro cya kabiri muri Ghana. Ni umukino warangiye amakipe yombi aguye miswi 0-0. Nyuma y’uyu mukino abafana ba Wamanafo […]

Abacungagereza 676 bazamuwe mu ntera

Abacungagereza b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) bari mu byiciro by’abasuzofisiye n’abawada, bazamuwe mu ntera. Bigaragara mu Iteka rya Minisitiri w’Ubutabera Nimero 004/MOJ/AG/21 ryo ku wa 25/03/2021 riri mu Igazeti ya Leta Idasanzwe yasohotse kuri uyu wa 28 Werurwe 2021. Abazamuwe mu ntera bari mu mapeti ya: Warder (WDR), Corporal (CPL), Sergeant (SGT) na […]

Miss ntabwo ari Football bisaba ko kugira ngo Omborenga akine havamo Sugira_Miss Mutesi Jolly

Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, Mutesi Jolly, yagaragaje ko amarushanwa y’Aba Miss atari nk’umupira w’amaguru aho umukinnyi bimusaba kwinjira mu kibuga ari uko mugenzi we agisohotsemo. Uyu mukobwa yasubizaga umunyamakuru wa Radio/TV10, Mutuyeyezu Oswald ‘Oswakim’ wari wanditse kuri Twitter avuga ko bibaye byiza Miss Ingabire Grace uheruka kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2021 […]

Umwana w’imyaka itatu avuga ko hari ikibazo yashakaga kuganiraho na Dr Magufuli (videwo)

Umwana w’imyaka itatu n’amezi umunani wo muri Tanzania, Baraka avuga ko hari ikibazo bwite yifuzaga kuzaganiraho na nyakwigendera, Dr John Joseph Pombe Magufuli. Uyu mwana yari aherutse kuboneka ku mbuga nkoranyambaga avuga amazina y’abayoboye Tanzania bose, akanavuga n’abandi 50 bo ku Isi, avuga ko yababajwe n’urupfu rwa Magufuli kuko ngo ” Hari icyo nifuzaga kumubaza.” […]

Cyanzarwe: DASSO n’umuyobozi bakekwaho gukubita umuturage bakamuvuna igufwa

Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyakabanda wo mu Kagari ka Rwangara, Umurenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu ndetse n’umukozi w’Urwego rushinzwe kunganira Akarere mu gucunga umutekano (uzwi nka DASSO) bafunzwe bakekwaho gukubita umuturage bamuvuna igufwa. Aba bayobozi bakekwaho kuba barakubise uriya muturage tariki 25 Ukuboza 2020 bakamuvuna igufwa bikaba byaramuviriyemo ubumuga kuko ubu bamushyizemo inyunganirangingo (Tije). […]

Dr Kayumba arongera yitabe RIB

Ishyaka RPD ryatangaje ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwongeye guhamagara Dr Kayumba Christopher warishinze, akaba agomba kwitaba kuri uyu wa 29 Werurwe 2021. Ryagize riti: “Turabemenyesha abayoboke bacu, Abanyarwanda muri rusange n’ishuti ko umuyobozi wacu Dr Christopher Kayumba yitaba urwego rw’ubugenzacyaha RIB ku ncuro ya kabiri uyu munsi ku wa 29 Werurwe, 2021.” Tariki ya […]

Bwa bwato bwa rutura bwari bwarahagamye mu bunigo bwa Suez bwahavanwe

Ubwato bwa rutura bwari bumaze igihe bwarafunze ubunigo bwa Suez buherereye mu nyanja itukura ariko ku gice cy’Igihugu cya Misiri, bwamaze gutandamurwa muri kariya gace kuri uyu wa Mbere. Ni ibyatangajwe n’umwe mu bakora ibyerekeye amato uzi ikibazo cya buriya bwato, wabwiye Reuters ko inzira y’amazi inyura muri kariya gace iri bwongere kuba nyabagendwa mu […]

Nyirakuru wa Barack Obama yapfuye

sarah2.jpg

Nyirakuru wa Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 2009 kugeza mu 2017, Sarah Onyango Obama, yapfuye mu rukerera rw’uyu wa 29 Werurwe 2021, azize uburwayi. Nk’uko tubikesha Nation, umukobwa wa Sarah witwa Marsat Osumba Onyango yatangaje ko uyu mubyeyi yapfiriye mu bitaro bya Jaramogi Oginga Odinga biherereye mu Karere […]

Mozambique: Abantu benshi baguye mu gitero cyo mu Mujyi wa Palma

Abantu babarirwa muri mirongo bapfuye nyuma y’igitero mu Mujyi wa Palma mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Mozambique, nk’uko umuvugizi wo muri minisiteri y’ingabo yabivuze. Hari abantu barindwi bishwe bari kugerageza guhunga hotel yari yafashwe n’abo barwanyi, nk’uko Omar Saranga abivuga. BBC ivuga ko hari abandi bantu amagana, abanyamahanga n’abaturage ba hano, bivugwa ko barokowe. Kuva […]

Inkuru nkuru zaranze icyumweru gishize: Hahishuwe amabanga ya Hotel Rwanda, raporo nshya y’u Bufaransa ku Rwanda ijya ahabona

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 22 Werurwe 2021, kirangwa n’amakuru atandukanye arimo arebana n’uruhare rw’u Bufaransa muri jenoside yakorewe Abatutsi, ifungwa ry’ibitangazamakuru by’Abarundi bashakishwa bahungiye mu Rwanda, hahishurwa amabanga ku mikorere y’umuryango Hotel Rwanda wa Rusesabagina. Ngizi inkuru nkuru zakiranze: Umunyamerikakazi yahishuye yamennye amabanga y’umuryango Hotel Rwanda wa Rusesabagina, aterwa ubwoba Umunyamerikakazi Dr Michelle Martin […]