Leta y’u Rwanda yatangaje ko ingendo ziva n’izijya mu turere wa Bugesera, Gisagara, na Nyanza zakomorewe ariko zishyirwa ku masaha yihariye aho zibujijwe kuva saa moya z’ijoro kugera saa kumi za mu gitondo. Itangazo ryasohowe n’ibiro bya minisitiri w’intebe rigaragaza ko ibi byemezo bizatangira kubahirizwa guhera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Werurwe 2021, zikazongera kuvugururwa nyuma y’ibyumweru bibiri hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV





