Idamange arifuza kuburana arebana n’abamurega

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwategetse ko Idamange Iryamugwiza Yvonne akomeza gufungwa by’agateganyo kuko ingingo ze z’ubujurire rubona nta gaciro zifite, we asaba ko yaburana imbonankubone arebana n’abamurega’.

Nanone hifashishijwe ikoranabuhanga rya ‘video conference’ kubera icyorezo cya Covid-19, Idamange yumvise isomwa ry’uyu mwanzuro ari muri gereza afungiyemo, n’urukiko ruri ku kicaro cyarwo.

Idamange yahise asaba ko urubanza rwe mu mizi ruzabera imbonankubone akaburana “arebana n’abamurega”, umucamanza yamusubije ko ibyo nta mwanzuro yabifataho.

BBC yari mu rukiko ivuga ko umucamanza yavuze ko kuba Idamange yarasinye ku nyandikomvugo ivuga ko yasatswe ari uko yemera ibiri muri iyo nyandiko.

Idamange avuga ko yasatswe kandi agafungwa mu ijoro mu buryo butemewe n’amategeko, kimwe mu byo yashingiyeho ajurira ngo arekurwe akurikiranwe adafunze.

Umucamanza yavuze ko ibyo byabaye kuko ari we wanze ko inzego zinjira iwe ku neza ku masaha yemewe.

Umucamanza yavuze ko uru rukiko rugumishijeho icyemezo cy’urukiko rw’ibanze cyo kumufunga by’agateganyo iminsi 30 mu gihe ategereje kuburana mu mizi.

Idamange, aregwa ibyaha birimo; gushoza imvururu n’imidugararo muri rubanda, gutesha agaciro ibimenyetso bya jenoside no gukwirakwiza ibihuha hakoreshejwe ikoranabuhanga, ibyaha we ahakana.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *