Mbwirwa ko bene wacu bapfuye bakansigira inda zabo- uwarokotse jenoside uvuga ko atotezwa

Sangiza iyi nkuru

Umuturage witwa Rukundo Emmanuel utuye mu Mudugudu Bandamiko mu Kagari ka Karambo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro aravuga ko ahangayikishijwe n’itotezwa akorerwa n’abantu baturanye, bamubwira ko yasigaranye inda za benewabo.

Rukundo Emmanuel w’imyaka 32 y’amavuko, yarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 kuri ubu asigaye wenyine mu muryango wabo kuko na mushiki we aherutse kwitaba Imana,akaba kuri ubu atuye mu itongo ryo kwa sekuru mu Murenge wa Mukura.

Uyu muturage ati ” Naratotejwe,ntotezwa mbwirwa amagambo mabi atagikoreshwa muri iki gihugu,mbwirwa ngo bene wacu barapfuye bansigira inda zabo ngo nzarya ntago nzigera mpaga;nakoresheje ankete mu mudugudu ,mu kagari baransinyira ndetse n’umurenge urabizi na komite yose ya Ibuka irabizi, nahamagaye n’uhagarariye FARG ndetse n’abaturage bose barabizi;iyo mpinze sinsarura ndahinga bagasarura ankete ndazifite naca n’ibitoki kugirango nanjye nirwaneho nk’abandi bakaza bakabyikorera.”

Rukundo akomeza agira ati” Tariki 15 Gashyantare nibwo nabashije kubona ibikorwa bitari byiza aho nashyinguye mushiki wanjye hashize iminsi umusaraba barawujyana nyuma yaho bagiye mu murima wanjye w’ibigoro baraca barajyana ariko nkabona akarere nta kintu na kimwe kitayeho ngo kabashe kundenganure cyangwa niba ubushobozi bwanaboneka bakamvana ahangaha kuko ubundi ntuye mu matongo,ntuye hagati y’aba bantu bankorera ibyo ngibyo kuko uwo nari nsigaranye wo kundenganura ni mushiki wanjye none nawe yitabye Imana.”

Bamwe mu baturanyi ba Rukundo bavuka ko akorerwa itotezwa ku buryo bugaragarira buri wese.

Munyanturire Edouard agira ati”Buri gihe bashaka kugira ngo bamugirire nabi ,bamuteshe umutwe kugeza naho bamubwira ngo imbwa ihiga ingurube ngo imbwa imwe ngo sha tuzakwereka”.

Yamfashije Claudine agira ati” Yahinze ibigori baraza barabica byose barabitwara ubwo agiye ku Kivumu arikubitekerereza mudugudu baribahari n’ubundi tubirimo muramu we uwo bita Ntakirutineza Theophile nibwo yamubwiraga ngo uraruzi icyo kirago iyo bakujunyana nacyo ngo abaje ni ibihoni iyo bahagutemera, na mudugudu yari ahari bari gukora ankete ahita avuga iryo jambo biratubabaza bitugeza kure tubura ukuntu tubigenza nibwo bavugaga ngo bazamwereka”.

Ntakirutineza Theophile umwe mu bagabo batanu Rukundo avuga ko bamutoteza, yavuganye na Radio Isangano dukesha iyi nkuru, ahakana ibyo uko amutoteza. Ati”Oya ntawe ntoteza ,namutoteza mushakaho iki se uriya ko ari umuvandimwe”.

Gitifu w’Akagari ka Karambo, Sibomana Jean Bosco, avuga ko iki kibazo cyari cyagejejwe ku nzego zitandukanye. Agira ati” Ntabwo gushaka amakuru kuri icyo kibazo bihagaze tuzakomeza gushaka amakuru yaba yihishe inyuma y’urwo rugomo ruvuka, ntekereza ko ubuyobozi bwisumbuye kubera ko buzi icyo kibazo hari icyo buzabikoraho”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerence, avuga ko iki kibazo ubuyobozi bukizi kandi ko hashyizweho itsinda rishinzwe kwiga ku bibazo afite.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Mbwirwa ko bene wacu bapfuye bakansigira inda zabo- uwarokotse jenoside uvuga ko atotezwa
    itsinda rizagira icyo rikora aruko amajije gupfa?

  2. Mbwirwa ko bene wacu bapfuye bakansigira inda zabo- uwarokotse jenoside uvuga ko atotezwa
    itsinda rizagira icyo rikora aruko amajije gupfa?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *