Cyanzarwe: DASSO n’umuyobozi bakekwaho gukubita umuturage bakamuvuna igufwa

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyakabanda wo mu Kagari ka Rwangara, Umurenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu ndetse n’umukozi w’Urwego rushinzwe kunganira Akarere mu gucunga umutekano (uzwi nka DASSO) bafunzwe bakekwaho gukubita umuturage bamuvuna igufwa.

Aba bayobozi bakekwaho kuba barakubise uriya muturage tariki 25 Ukuboza 2020 bakamuvuna igufwa bikaba byaramuviriyemo ubumuga kuko ubu bamushyizemo inyunganirangingo (Tije).

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko aba bantu bombi bari mu maboko y’uru rwego ndetse ko dosiye yabo iri gukorwaho kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Uyu muvugizi wa RIB avuga ko ibijyanye n’ubumuga buvugwa kuri uriya muturage, bizemezwa n’inzego z’ubuvuzi kuko ari zo zibifitiye ububasha.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


XMA Header Image
Abaturage barakaye n’amarira\Baratabaza Perezida Kagame n’Imana\akarengane-Umuzungu yabakuye mubyabo
youtube.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *