Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 22 Werurwe 2021, kirangwa n’amakuru atandukanye arimo arebana n’uruhare rw’u Bufaransa muri jenoside yakorewe Abatutsi, ifungwa ry’ibitangazamakuru by’Abarundi bashakishwa bahungiye mu Rwanda, hahishurwa amabanga ku mikorere y’umuryango Hotel Rwanda wa Rusesabagina.
Ngizi inkuru nkuru zakiranze:
Umunyamerikakazi yahishuye yamennye amabanga y’umuryango Hotel Rwanda wa Rusesabagina, aterwa ubwoba
Umunyamerikakazi Dr Michelle Martin tariki ya 24 Werurwe 2021 nk’umutangabuhamya mu rubanza rwa Paul Rusesabagina n’abandi 20 bareganwa, yahishuye amabanga y’umuryango Hotel Rwanda Foundation.
Dr Martin yavuze ko inshuti ya Rusesabagina yitwa Rubingisa Providence yamwinjije muri uyu muryango, azi ko ari uw’ubugiraneza gusa ngo hari inyandiko yagiye amusangiza zirimo na emails, zikaba ari zo yaje gukuramo amakuru y’uko ahubwo waba ari umuyoboro wo kunyuzamo inkunga zifashishwa mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Rubingisa nyuma yo kumenya ko uyu Munyamerikakazi yamennye amabanga, tariki ya 25 Werurwe 2021, yavuze agomba kumwihoreraho kandi bikazamugiraho ingaruka. Ati: “Agomba kubyishyura mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”
Ibitangazamakuru by’Abarundi bahungiye mu Rwanda byarafunze
Ibitangazamakuru bitatu by’Abarundi bari mu bakekwaho kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza, bahungiye mu Rwanda, ari byo: RPA, Tele-Renaissance na Inzamba, guhera tariki ya 24 Werurwe byatangaje ko bihagaze by’agateganyo.
Nk’uko Bob Rugurika uyoboye RPA yabwiye Radio Ijwi rya Amerika, icyemezo cyo gufunga ibi bitangazamakuru ntabwo cyabaturutseho, ahubwo ngo byaba byarakozwe na Leta y’u Burundi ikomeje kuniga ubwisanzure bw’ibitangazamakuru bikorera mu gihugu, ibindi ikabikurikirana no mu mahanga.
Ku rundi ruhande VOA na BBC byatangaje ko bishoboka ko ifungwa ry’ibi bitangazamakuru ryaba ryarabayeho bitewe n’ubwumvikane bwa Leta y’u Burundi n’iyo mu Rwanda, nk’imwe mu nzira igana ku kongera kubana neza kw’ibihugu byombi.
Ushinja Dr Kayumba kugerageza kumufata ku ngufu yaramenyekanye
Tariki ya 26 Werurwe ni bwo byamenyekanye ko umukobwa witwa Fiona Muthoni Ntarindwa ari we urega Dr Kayumba Christopher wamwigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda kugerageza kumufata ku ngufu.
Ni nyuma y’iminsi 9 yari ishize uwitwa Salva Kamaraba amenyesheje inzego bireba (kuri Twitter) ko Dr Kayumba wari umaze gutangaza ko ashinze ishyaka rya politiki rya RPD, yagerageje gufata mugenzi we ku ngufu.
Fiona ashinja Dr Kayumba kugerageza kumufata ku ngufu mu mwaka w’2017 ubwo yamwigishaga. Ubu uyu mukobwa ni umunyamakuru w’igitangazamakuru CNBC cyo muri Afurika y’Epfo.
Leta y’u Bufaransa yemeye ko bwari bufite ukuboko gukomeye mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi
Komisiyo Duclert yashyizweho na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, tariki ya 26 Werurwe 2021 yagaragaje ko igihugu cye cyagize uruhare rukomeye muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu mwaka w’1994.
Ni nyuma y’imyaka ibiri yari ishize iyi komisiyo icukumbura inyandiko zitandukanye zirebana n’imikorere y’u Bufaransa mu Rwanda kuva mu 1990 kugeza mu 1994 (mu itegura n’ishyirwa mu bikorwa rya jenoside).
Raporo y’iyi komisiyo yagaragaje ko muri icyo gihe, u Bufaransa bwari bufite ijambo rikomeye mu Rwanda, bukaba bwarijanditse mu byabaga bubinyujije muri politiki, igisirikare na demukarasi, gusa ngo nta bufatanye bwagiranye na Leta yariho muri jenoside.
Umunyamategeko yihannye abacamanza
Tariki ya 23 Werurwe 2021, umunyamatego Mhayimana Isaie uburana n’umunya-Pakisitani yihannye Inteko Iburanisha, urubanza rwaberaga mu rukiko rw’ubujurire ruhita rusubikwa rwari rumaze iminota 30, hashingiwe ku bitaganywa n’itegeko.
Uru rubanza rushingiye ku kirego Mhayimana yatanze nyuma yo gukodesha inzu ikigo cyirwa KHAAS Ltd gihagarariwe na Amjad Ali Merchant ukomoka muri Pakisitani, mu kuyimusubiza agasanga yarangijwe, akarega asaba ko yayisubizwa nk’uko yari imeze.
Urubanza rwatangiye mu 2014, Urukiko rw’Ubucuruzi rwemeza ko KHAAS itsinzwe, ndetse igomba gusubiza Mhayimana inzu ye nk’uko yayiyihaye, ariko muri Nyakanga 2020 yarajuriye, rukaba ari rwo rubanza rukomeje.


