Umugore w’imyaka 33 y’amavuko witwa Nyirangirente Claudine utuye mu Karere ka Kicukiro akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali; gasanzwe gakorwa n’umubare munini w’abagabo.
Igitangazamakuru Xinhua dukomoraho iyi nkuru kivuga ko kimwe n’abagabo, Nyirangirente abasha gutwara abantu b’ingeri zitandukanye barimo: ababyeyi batwite bajya ku bitaro, abakozi bagiye mu kazi, abanyeshuri ndetse abasha gutwara imizigo kuri moto ye.
Nyirangirente yabanje gukora akazi ko mu rugo mu Mujyi wa Kigali, aza kukavamo ashaka uko yakwikorera, ubwo atangira gucuruza amagi, amafaranga yungutse agenda ayabika.
Mu mwaka w’2013 yaguze moto ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 600,000 ayakuye mu yo yari amaze igihe abika. Ni nako kandi yahise atangira kwiga kuyitwara, bimutwara icyumweru kimwe gusa. Ati: “Byari bigoye ariko nabihaye umwanya.”
Amaze kumenya gutwara moto, yatangiye akazi ko gutwara abagenzi, ariko atangira guhura n’imbogamizi z’abamutuka, bavuga ko nta mugore ukwiye gukora aka kazi. Ati: “Bamwe mu bamotari bantukiraga ku muhanda, abakiriya b’abagabo nabo bakansuzugura nk’umunyantege nke ndetse utazi gutwara ariko ibyo nabashije kubirenga.”
Nyirangirente yamaze kugura moto nshya ya TVS ifite agaciro ka miliyoni 1.5 y’amafaranga y’u Rwanda. Aka kazi karamutunze, we n’umuryango we kuko abonamo iby’ingenzi bikenerwa mu rugo ndetse akabasha kwishyurira abana be amafaranga y’ishuri.
Yagize ati: “Amwe mu mafaranga nkuye mu gutwara moto nyishyuriramo abana amafaranga y’ishuri. Tubasha kwishyura ubukode, tukabona ibidutunga, imyambaro, ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.”
Byimanabirizana Albert uyoboye ishyirahamwe ry’abamotari bakorera mu Karere ka Kicukiro yabwiye iki gitangazamakuru ko Nyirangirente n’abandi batatu ari bo bagore bonyine batwara abagenzi kuri moto mu babarirwa mu 20,000 bakorera mu Mujyi wa Kigali.
Nyirangirente kandi yagiye atinyura abandi bagore bagenzi be, barimo Louise Karegeya w’imyaka 21 y’amavuko, ukora aka kazi kuva mu mwaka w’2018. Uyu mukobwa avuga ko amafaranga akura mu gutwara abagenzi kuri moto amufasha kubona ibyo akenera mu buzima bwa buri munsi, adateze amaboko, akamufasha kandi gutanga umusanzu mu mibereho y’umuryango we.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


