51071815276_65546d36e5_c.jpg

Gahunda yo guteza imbere inganda mu gihugu izinjiza miliyari zirenga 1000 FRW

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo guteza imbere inganda ziri mu gihugu kugira ngo zongere umusaruro zitanga, MBRP (Manufacture and Build to Recover Program), bikaba biteganyijwe ko izinjiza amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 1000.

Minisitiri Ngirente yabitangarije abagize Inteko Ishinga Amategeko; imitwe yombi tariki ya 25 Werurwe 2021 ubwo yabagezagaho gahunda ya guverinoma yo kuzahura ubukungu bwasubijwe inyuma n’icyorezo cya Covid-19, hibandwa ku guteza imbere inganda.

51071815276_65546d36e5_c.jpg

Gahunda ya MBRP yashyizwe mu byiciro bine birimo: icy’imishinga y’ibitunganyirizwa mu nganda, ikirebana n’imikorere myiza y’inganda, ikirebana n’ubwubatsi bw’inganda n’ikirebana n’inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Ku kijyanye n’ubwubatsi, Minisitiri Ngirente yavuze ko umushinga umwe w’ubwubatsi bw’inganda uzashorwamo amadolari ya Amerika atari munsi ya miliyoni imwe. Ati: “Icyiciro cya gatatu ari icy’ubwubatsi bw’inganda, umushinga ugomba kuba ugamije gushora imari itari munsi ya miliyoni imwe y’Amadorari y’Amerika ku mishinga yo kubaka inganda nshya. Ku mishinga yari isanzwe ihari, imari ikenerwa ni itari munsi ya miliyoni imwe y’Amadorari y’Amerika cyangwa 20% by’ishoramari ryari risanzwe.”

51071911502_e704ced1fc_c.jpg

Guverinoma y’u Rwanda izashyigikira nko guhabwa inkunga ishingiye ku mikorere myiza kandi yorohereze iyi mishinga yose uko iri mu byiciro bine. Mu koroherezwa hazabamo gusonerwa imisoro ku nyongeragaciro, kugabanyirizwa imisoro ku bihembo by’abakozi (PAYE), kugabanyirizwa imisoro ku byoroherezwa mu mahanga no gusonerwa amahoro ku bikoresho byakorewe mu Rwanda cyangwa se ibitumizwa mu mahanga bitaboneka mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ku cyiciro cy’ubwubatsi, umushinga ugomba kuba ugamije gushora imari ingana na miriyoni 10 z’Amadorari y’Amerika kuzamura, usonerwa umusoro ku nyongeragaciro n’amahoro ku bikoresho by’ubwubatsi byakorewe mu Rwanda ndetse no ku bikoresho by’ubwubatsi bitumizwa mu mahanga bitaboneka mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ku mishinga mishya irebana n’ubwubatsi bw’inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, umushinga ugomba kuba ugamije gushora imari itari munsi y’ibihumbi 100 by’Amadorari ya Amerika, kugira ngo usonerwe umusoro ku nyongeragaciro ndetse n’amahoro ku bikoresho by’ubwubatsi byakorewe mu Rwanda ndetse no ku bikoresho by’ubwubatsi bitumizwa mu mahanga bitaboneka mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ku cyiciro kirebana n’imikorere myiza y’inganda, zizoroherezwa mu kugabanyirizwa umusoro ku bihembo by’abakozi mu 2021 ndetse no mu kwishyura umusoro ku nyungu z’amasosiyete. Izi nganda kandi zinagabanyirizwa ibihumbi 50, 000 FRW by’umusoro kuri buri miriyoni imwe yiyongereye ku byo zinjije cyangwa zohereje mu mahanga

Bitaganyijwe ko gahunda ya MBRP izashyirwa mu bikorwa bitarenze mu mwaka w’2023. Usibye kwinjiza miliyari 1000, izanatanga imirimo mishya 27,000 binyuze mu ishoramari rishya.

deputies.jpg

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *