Kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2016 nibwo ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana n’abaturage batuye muri aka karere bakoze igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge byafashwe mu gihe cy’amezi abiri, hanatangirwa ubutumwa bwo guhwitura abaturage
Ibiyobyabwenge byangijwe birimo ibiro 115 by’urumogi na litiro 160 za Kanyanga.
Icyo gikorwa kitabiriwe na Polisi y’u Rwanda, abayobozi b’inzego z’ibanze , Urwego rw’Ubushinjacyaha n’ibihumbi by’abaturage.
[ad id=”44145″]
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana,Radjab Mbonyumuvunyi yibukije abatuye aka karere kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge kuko bidindiza iterambere, aha yatunze agatoki bamwe mu banyeshuri bakoresha ibiyobya bwenge abasaba kubireka kugirango babashe gutsinda amasomo yabo
Yagize ati “Umuryango urimo umuntu cyangwa abantu banywa urumogi, Kanyanga n’ibindi biyobyabwenge nta mahoro awurangwamo . Bitera kandi ubukene kuko amafaranga abishorwamo apfa ubusa kubera ko iyo bifashwe birangizwa, kandi ubifatanwe agafungwa no gucibwa ihazabu.”
[ad id=”44145″]
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere,SP Edward Kiiza yasabye abaturage kuba umusemburo w’iterambere n’umutekano birambye aho kubibera intambamyi anaboneraho kubasaba kugira uruhare mu kurwanya itundwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Ibi biyobyabwenge byafashwe ibyinshi ni ibyafatiwe mu duce tw’icyaro cya Rwamagana,
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Niyonsenga Schadrack@bwiza.com


