barck.png

Tuzamukumbura cyane-Agahinda ka Barack Obama wapfushije nyirakuru

Sangiza iyi nkuru

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rwa nyirakuru, Sarah Obama wabaga muri Kenya.

Yifashije urubuga rwa Twitter, Barack Obama yavuze ko umuryango we uri mu kiriyo cy’urupfu rw’uyu mukecuru wari ufite imyaka 99 y’amavuko.

Yagize ati: “Umuryango wanjye nanjye turi mu kiriyo cy’urupfu rwa nyogokuru, Sarah Ogwel Onyango Obama uzwi nka ‘Mama Sarah’ ariko kuri twe tukamwita ‘Dani’ cyangwa ‘Granny’. Tuzamukumbura cyane ariko twishimiye ukuntu yari aramye.”
barck.png

Mu gitondo cy’uyu wa 29 Werurwe 2021 ni bwo mushiki wa Barack Obama uba muri Kenya witwa Marsat Osumba Onyango yatangaje ko uyu mubyeyi yapfiriye mu bitaro bya Jaramogi Oginga Odinga biherereye mu Karere ka Kisumu muri Kenya. Soma byinshi muri iyi nkuru https://bwiza.com/?Nyirakuru-wa-Barack-Obama-yapfuye

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *