Urugo rwa Dr Kayumba rwasatswe, abakozi be n’abamukoreraga bahatwa ibibazo-Ishyaka RPD

Sangiza iyi nkuru

Ishyaka rya politiki RPD kuri uyu wa 30 Werurwe 2021 ryatangaje ko ejo hashize, abakozi bane b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) basatse urugo rw’umuyobozi waryo, Dr Kayumba Christopher.

Iri shyaka rivuga ko aba bakozi ba RIB bafotoye ibintu byose byo mu nzu no hanze, nyuma yo gusaka urugo rwa Dr Kayumba batwara n’abakozi be bo mu rugo, babahata ibibazo.

Riti: “Abakozi bane ba RIB ni bo bamusatse ndetse bafotora ibintu byose byo mu nzu no hanze. Bamaze kumusaka, aba bakozi ba RIB batwaye n’abakozi be baba mu rugo na bo babahata ibibazo ariko nyuma barataha.”

RPD ivuga ko yamenye andi makuru y’uko RIB yahamagaje abakozi bakoze mu rugo rwa Dr Kayumba mu myaka umunani ishize, bahatwa ibibazo.

BWIZA yahamagaye Umuvugizi wa RIB w’umusigire, Dr Murangira B. Thierry kugira ngo imenye iby’iri saka n’ibazwa ry’aba bakozi ba Dr Kayumba ishyaka yashinze rivuga, ntiyitaba telefone. Iki gitangazamakuru cyamwandikiye ubutumwa, kugeza ubwo inkuru isohotse ntarasubiza. Gusa isaka ry’uru rwego rikunze gukorwa mu rwego rw’iperereza.

Iri saka rivugwa ry’urugo rwa Dr Kayumba ryaba ryabaye ku munsi wa kabiri yitabye RIB kugira ngo ahatwe ibibazo ku kirego cy’umukobwa witwa Fiona Muthoni Ntarindwa umushinja kumukorera ihohotera rishingiye ku gitsina mu mwaka w’2017 ubwo yamwigishaga muri Kaminuza; ikirego we yagiye ahakana.

Ibazwa ry’abakozi be bo mu rugo n’abamukoreraga “mu myaka umunani ishize” naryo ryaba rihura n’amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Taarifa kuri uyu wa 29 Werurwe, cyavuze ko cyakiriye ubuhamya bw’abakobwa babiri bamukoreye, bamushinja kubafata ku ngufu.

Iki gitangazamakuru cyagize kiti: “Taarifa yakiriye ubuhamya bw’abakobwa babiri bakoze mu rugo rwa Dr Kayumba bavuga ko yabafashe ku ngufu, akanabakorera irindi hohoterwa. Umwe muri bo ubwo yibukaga uko yamufashe ku ngufu agitangira akazi, ikiniga cyamufashe avuga ko ari ‘inyamaswa’ “.

RPD ivuga ko Dr Kayumba kuri uyu wa 30 Werurwe 2021, yongeye kwitaba RIB.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Urugo rwa Dr Kayumba rwasatswe, abakozi be n’abamukoreraga bahatwa ibibazo-Ishyaka RPD
    Ariko mwifuza iki? Iyo myaka yose yari hehe? Nanjye ntage icyirego byashoboka?
    Iyi myaka yose ntabuyobozi bwariho? Ok nanjye rekaka mvuge muramfunguye njyewe nigaga muhanga ninaho mvuka ndogorwa numugabo cyogihe narimfite imyaka 17 ambyaramo abana 3 kumyaka 23 turatandukana ampisha nabana kugeza uyu munsi abana ntago ndababona gusa duhuzwa na sotiar media nonese mbwire nde ko mbona mean mwibasiye ndavuga kayumba execute order

  2. Urugo rwa Dr Kayumba rwasatswe, abakozi be n’abamukoreraga bahatwa ibibazo-Ishyaka RPD
    Ariko mwifuza iki? Iyo myaka yose yari hehe? Nanjye ntage icyirego byashoboka?
    Iyi myaka yose ntabuyobozi bwariho? Ok nanjye rekaka mvuge muramfunguye njyewe nigaga muhanga ninaho mvuka ndogorwa numugabo cyogihe narimfite imyaka 17 ambyaramo abana 3 kumyaka 23 turatandukana ampisha nabana kugeza uyu munsi abana ntago ndababona gusa duhuzwa na sotiar media nonese mbwire nde ko mbona mean mwibasiye ndavuga kayumba execute order

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *