Umugore utuye ahitwa Funyula, Busia muri Kenya, Beatrice Mbayi yakoze ubukwe ari kumwe n’umurambo w’umugabo we, William Godfrey Mukalama mu isanduku mu rwego rwo kugira ngo bakomeze kuba umwe. Uyu mugabo nk’uko ibinyamakuru byabigarutseho, yari aherutse gupfa ariko aba bombi batarakora ubukwe. Umwe mu bari bahagarariye uyu muhango, yabwiye uwapfuye ko atari uko babishakaga gusa ngo nanone nta yandi mahitamo. Yagize ati ” Turabizi ko atari ubushake bwawe ko ubukwe bwawe bwagenda gutya gusa turakwinginze emera iyi mpeta kugira ngo wowe n’umugore wawe muzagume muri umwe.” Uyu mugore nk’uko amakuru avuga, yasezeraniye mu itorero ryitwa Jerusalem Church riyoborwa n’uvuga ko ari umuhanuzikazi, Mary Akatsa, uzwi ku izina rya Mummy. Aba ngo bafite imyemerere ko gupfa ari nko gusoza kaminuza kandi ko ubuzima bukomeza, bityo umugabo n’umugore badatandukana. WAREBA VIDEWO KURI: https://www.instagram.com/tv/CNAGKgnDw64/?utm_source=ig_embed .


