Hari bamwe mu baturage bavuga ko amafoto ari ku ndangamuntu zabo akwiye kujya ajyanishwa n’igihe mu myaka runaka kuko usanga hari abafite indangamuntu zitandukanye n’uko basa bitewe n’imyaka iba ishize, NIDA ikaba ivuga ko ibi bitakorerwa buri wese. Umwe mu baturage, Uwimana Jean Claude, avuga ko kugira indangamuntu abantu bashidikanyaho ko bishobora kubagiraho ingaruka mu gihe bari gushaka serivisi runaka. Yagize ati:” Icyo nabasaba ni ugushishoza bakajya bafotora umuntu uko bamureba bagafata isura nyine nk’iyo afite, ntibamuhindure isura y’umuntu mukuru kandi adakuze. Byagira ingaruka ikomeye umuntu abaye afite nk’imyaka 16 ni urugero, yareba indangamuntu ugasanga afite nk’imyaka na 50 ndumva byaba ari ikibazo gikomeye, ndumva byazagira ingaruka umuntu agiye ahantu runaka yakerekana icyangombwa ugasanga ifoto atari iye.” Kuri iyi ngingo, uyu muturage aremeranya n’abandi batari bake bavuga ko iki ari ikibazo. Hari uwatangarije BWIZA ko ” Yageze ku Mupaka wa Kagitumba, bagashidikanya ku ifoto ye niba yaba ari we.” Umukozi ushinzwe itumanaho mu kigo gishinzwe indangamuntu (NIDA), Umugwaneza Annet yatangarije Radio Isangano ako serivisi yo guhindura ifoto iri ku ndangamuntu itangwa, ariko ko idahabwa buri wese kuko hari ibigenderwaho. Yagize ati ” ”Condition [ikigenderwaho] ya mbere ni uko umuntu aba yaragize impinduka zigaragara mu maso ku buryo ushobora kumureba ukamuyoberwa cyangwa se yarahindutse, urugero ni nk’igihe yaba yaragize ibyago byo kugira impanuka akagira inkovu mu maso, ikindi cya kabiri nk’abantu ba baravutse bafite imirari akayikosoza cyangwa se afite ibibari akabikosora (…) Akomeza agira ati ” Usanga hari n’abantu bifotoje ugasanga ifoto ye bayifotoye nabi yarahiye na we turamuhindurira hari ubwo usanga yakuze agahinduka akaba atagisa nk’uko kera yasaga… icyo gihe twemerera buri muntu wese kuba yifuza guhindura ifoto ye, ikiba gisigaye ni ukugenzura ko iyo foto igomba guhindurwa cyangwa se igomba kugumaho gutyo”. Imyaka 16 y’ubukure, ni yo myaka yemewe n’amategeko mu Rwanda yo kuba umuntu agomba gutunga indangamuntu,bamwe mu baturage bavuga ko nyuma y’igihe umuntu ahinduka ku buryo bigora kumenya niba yaba ari we muri ibyo bihe. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



One Response
bisaba iki ko nange byambayeho
nagiyr gukora sim swap ya Airtel tigo biranga bambwira ko indangamuntu camera ifata Atari ngewe.
gusa yari swap ya Id n’ubundi. naketse ko ariyo mpamvu