Perezida w’u Burundi, Gen Evariste Ndayishimiye, yagaragaye arinzwe n’abasirikare benshi b’igihugu cye bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique, ubwo yari yagiriye uruzinduko muri icyo gihugu.
Kuva ku gicamunsi cyo ku wa Mbere w’iki Cyumweru Ndayishimiye yari i Bangui, aho yari yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Faustin-Archange TouadĂ©ra.
Ni umuhango wabaye ejo ku wa Kabiri tariki ya 30 Werurwe, witabirwa n’abarimo Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente.
Perezida Ndayishimiye akigera i Bangui yakiriwe na Perezida TouadĂ©ra wari ucungiwe umutekano n’ingabo z’u Rwanda, biba ngombwa ko na we yisanga ari zo zimurinze.
Ubwo uyu mukuru w’igihugu cy’u Burundi yavaga mu birori byo kurahiza Perezida TouadĂ©ra, byabaye ngombwa ko acungirwa umutekano n’abasirikare b’igihugu cye.
Amafoto yashyizwe hanze na Perezidansi y’u Burundi yerekana Perezida Ndayishimiye ari mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser y’umukara, yari ikikijwe n’abasirikare benshi b’u Burundi.
Imbere y’imodoka ya Ndayishimiye, inyuma yayo ndetse n’iburyo n’ibumoso bwayo abasirikare b’u Burundi bari bayishagaye birinda ko hari icyasagararira Umugaba w’Ikirenga wabo.
Centrafrique ni igihugu cya gatanu Perezida Ndayishimiye yari agezemo kuva yatorerwa kuyobora u Burundi, nyuma yo kugirira ingendo mu bihugu bya Tanzania, Guinée-Equatiriale, Gabon na Misiri.







Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


