FARDC igiye gufatanya n’abarimo RDF mu guhashya imitwe irimo FDLR

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyatangaje ko kiri kuvugana n’ibihugu byose bikikije RDC kugira ngo bakemure burundu ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro iteza umutekano muke mu karere.

Mu itangazo FARDC yasohoye ku wa kabiri, yavuze ko ishyize imbere ubufatanye bwa gisirikare mu guhuza ingufu n’ubutasi, bakarwanya mu buryo bukomeye kandi bakarandura burundu imitwe yose y’iterabwoba nka ADF, FDLR, FLN n’iyindi.

Ni itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wayo, Gen Maj Kasonga Cibangu LĂ©on-Richard.

Itangazo rikomeza rivuga ko hari ubufatanye busanzwe buriho bwa FARDC n’ingabo z’u Rwanda, iza Uganda, iza Angola n’iza Centrafrique, ariko ko ubu n’ibindi bihugu byose bikikije DR Congo “mu gihe cya vuba” bizaza muri uwo mugambi.

Ibyo bisobanuye ko ibihugu birimo Tanzania, Congo-Brazza, Zambia na Sudani y’Epfo biri muri uriya mugambi.

FARDC yemeje iriya gahunda, mu gihe muri Gashyantare no muri uku kwezi kwa Werurwe intumwa za RDC ziyobowe n’umujyanama mu by’umutekano wa Perezida FĂ©lix Tshisekedi hamwe n’umugaba w’ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura; bahuriye i Kigali n’i Kinshasa bavugana ku kurwanya imitwe yitwaje intwaro.

FARDC yakomeje ivuga ko inama iheruka kubera i Kinshasa ku kibazo cy’iyo mitwe yemeje “uburyo buhuriweho nk’inzira ikomeye yo kurangiza ikibazo cy’imitwe y’iterabwoba yo mu mahanga n’iyishamikiyeho y’abo mu gihugu”.

Si ubwa mbere ingabo za DR Congo zitangaje gufatanya n’ingabo z’ibindi bihugu mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro yiganje cyane mu burasirazuba bwa DR Congo, ariko ntiracika.

Inzobere za Loni zivuga ko hagati ya 2019 na 2020 zabonye ingabo z’u Rwanda muri DR Congo zifatanya na FARDC ku bitero byagabwe ku nyeshyamba zirimo FDLR, ibyo impande zombi zahakanye.

Imitwe y’abanyamahanga n’iy’abanye-Congo ubwabo yitwaje intwaro muri Kivu zombi, ishinjwa ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu n’ubusahuzi bikorerwa abaturage.

Ingabo za DRC zishinjwa kunanirwa ubwazo kurinda ubusugire bw’igihugu no guhashya izi nyeshyamba, n’ubwo kuva muri 2019 zatangije ibitero simusiga byo guhiga abitwaje intwaro.

Umuryango w’Abibumbye na wo unengwa kuba ufite ingabo ubu zirenga 16,000 zoherejwe kurinda abaturage no gufasha kugarura amahoro muri DR Congo, nyamara mu myaka irenga 20 zihamaze zikaba nta musaruro ufatika zitanga.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *