exywq4juuamgfxf.jpg

Shaddy boo yatumiye umunyezamu w’Amavubi, Kwizera

Sangiza iyi nkuru

Ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga, Shaddy boo yatumiye umunyezamu w’Amavubi, Olivier Kwizera, ngo ntako atagize mu kazi ke ubwo bari bahanganye na Cameroun kuwa 30 Werurwe 2021 bashaka itike ya CAN.

Kwizera yaje kubona ikarita itukura muri uyu mukino, bamwe baramujora mu gihe abandi bamushimye, bavuga ko nta yandi mahitamo yari asigaranye.

Shaddy boo kuri Twitter yatumiye Kwizera Olivier, agira n’icyo amusaba. Yagize ati ” OLIVIER ntako utagize Olivierboo bakuve mu matwi uzaze ngutekere #love_on_the_plate_ rata ”

N’ubwo bitagenze neza, hari abavuga ko Olivier Kwizera nta kundi yari kubigenza, ko ahubwo akwiriye “Inka y’Ubumanzi”. Iyi yahabwaga uwagaragaje ibikorwa by’ubutwari ku rugamba nko kwimana uwakomeretse ngo ababisha batamushahura, gukarukira abandi n’ibindi.

Hagati aho, ntibizwi niba Kwizera azitabira ubwo butumire gusa ikidashyidikanwaho ni uko ubutumire bwamugezeho.

exywq4juuamgfxf.jpg
Kwizera yatumiwe na Shaddy Boo

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *