Mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku bahawe amahugurwa n’ibihembo ku barushije abandi gushyira mu bikorwa gahunda ya NEP/kora wigire wabereye kuri sitade amahoro kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2016 uyobowe na Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi, yasabye urubyiruko kwitabira kwikorera anasaba uturere gushyira ingufu mu bikorwa bifasha abantu kwihangira imirimo.
Gahunda ya NEP/Kora Wigire yatangijwe mu 2014 kugirango ihuze ingamba zose zo kwihangira imirimo yiyongera kuyo mu buhinzi n’ubworozi ku rwego rwa 200,000 buri mwaka.
[ad id=”44145″]
Mu ijambo rye Minisitiri w’intebe yakanguriye abanyarwanda gushyira ingufu mu kwihangira imirimo mu rwego rwo guhangana n’ubushomeri bushobora kwiyongera hatabayeho imirimo y’abikorera, mu gihe bikigaragara ko akazi gatangwa na leta kakiri hasi cyane.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko ku Banyarwanda 5,590,000 bafite imbaraga zo gukora utabariyemo Abanyeshuri, Leta ifite ubushobozi bwo guha akazi abangana na 3% gusa. 97% basigaye bagomba gushaka imirimo mu bikorera cyangwa bakihangira imirimo.

Akangurira urubyiruko n’uturere gushyira imbaraga mu dukiriro yagize ati, ‘’Nimuhere kuri bito mushoboye, mugende mubyagura maze mutere imbere. Nimugane Agakiriro mwige gukora kandi mwikorera. Uturere tutarubaka udukiriro, nitubikore vuba; kandi n’aho byakozwe ku rwego rw’Akarere, nibikomeze bikorerwe mu rwego rw’Umurenge Vision.”
[ad id=”44145″]
Mu gusoza aya mahugurwa no gutanga ibihembo ku babaye indashyikirwa mu gushyigikira iyi gahunda, abasanzwe bakora imyuga inyuranye bafitemo ubumenyi nta mpamyabushobozi bijejwe ko hari gahunda yo kubafasha guhabwa impamyabumenyi ku byo bazi.
kuva NEP yatangizwa, imaze gufasha abantu 80,672 biganjemo urubyiruko n’abagore, kubona imirimo itandukanye; gusa iyi mirimo ifatwa nk’idahagije mu gihe hakigaragara umubare munini w’ubushomeri mu mijyi, cyane cyane mu rubyiruko rwarangije kaminuza.
Imibare igaragaza ko ubushomeri mu Rwanda buri kuri 2% ariko bukaba 4% mu rubyiruko. Mu gihe mu mijyi buri ku gipimo cya 9% no kuri 14% kubarangije kaminuza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theogene U @Bwiza.com


