Ikipe ya CR Belouizdad yo muri Algeria yashyize akadomo ku nzozi za TP Mazembe yo muri Congo-Kinshasa zo gukina 1/4 cya CAF Champions league, nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-0.
Hari mu mukino wa gatanu wo mu tsinda B wabereye kuri Stade yitiriwe itariki ya 5 Nyakanga y’i Algiers mu murwa mukuru wa Algeria.
Ibitego byo mu minota ya nyuma y’umukino bya Amir Sayoud na Youcef Bechou bombi binjiye mu kibuga basimbura, ni byo byafashije Belouizdad kwegukana amanota atatu, icyizere cya TP Mazembe na cyo gihita kiyoyoka.
Belouizdad yihariye igice cya mbere cy’umukino yemwe inabona uburyo bugera kuri bune bwashoboraga kuvamo ibitego, gusa ntiyagira ubushobozi bwo kubushyira mu izamu.
Uburyo buremereye iyi kipe yabonye imbere y’umuzamu Ibrahim Mounkoro wa Mazembe ni ubwo ku munota wa 11, ubwo Mohamed Islam Bakir yarekuraga ishoti riremereye rikaruhukira mu biganza by’uriya muzamu.
Ku munota wa 23 w’umukino ho byasabye ko umuzamu wa Belouizdad yitanga agakuramo imipira ibiri, nyuma y’uko myugariro Chouhaib Keddad yari amaze kunyerera agerageza gukiza izamu rye.
TP Mazembe yakomeje kubona ubundi buryo binyuze ku bakinnyi barimo Joel Beya na Isaac Tshibangu, gusa gutsinda igitego bikomeza kuyibera ingume.
Igice cya kabiri hafi ya cyose cyo cyaranzwe n’ibitero bya Belouizdad buri kanya yabaga iri imbere y’izamu ry’Abakongomani, ishaka igitego.
Abakinnyi barimo Housseyn Selmi, Amir Sayoud na Chamseddine Nessakh bagiye babona uburyo bukomeye, mbere y’uko Sayoud atsinda igitego cya mbere ku munota wa 84, nyuma y’iminota ibiri Youcef Bechou atsinda icya kabiri.
Magingo aya TP Mazembe iri ku mwanya wa nyuma mu tsinda n’amanota abiri yonyine, mbere yo guhura na Al Hilal yo muri Sudani mu mukino wa nyuma w’itsinda.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


