Icyo u Rwanda ruvuga ku cyemezo cyafatiwe Bagosora

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’uko umucamanza Carmel Agius yanze gufungura Théoneste Bagosora wari wasabye ko yafungurwa , Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yishimiye kiriya cyemezo, ivuga ko uburemere bw’ibyaha yakoze ari bunini k’uburyo agomba kurangiza igihano yakatiwe.

Minisiteri y’ubutabera mu Rwanda itangaza ko Bagosora yabaye umwe mu bacuze kandi bagaharanira ko Jenoside yakorewe Abatutsi ishyirwa mu bikorwa.

Kuri Twitter handitse ko iyi minisiteri isanga n’ubwo Bagosora afite uburenganzira bwo gusaba ko yarekurwa, ariko ibyo yakoze akabyemezwa n’urukiko bifite uburemere cyane k’uburyo ibyo asaba bitahabwa agaciro.

Uru rwego rushima ko umucamanza Agius yasanze Bagosora nta ngingo zikomeye kandi zisobanuye neza yatanze ubwo yasabaga ko yarekurwa igihano cye kitarangiye.

Urukiko rwanzuye ko agomba gufungwa akarangiza igifungo cy’imyaka 35 yakatiwe kubera guhamwa na Jenoside yakorewe Abatutsi. Théoneste Bagosora afungiwe muri Mali.

Mbere yari yarakatiwe gufungwa burundu, ariko igihano cye kiza kugabanywa ategekwa gufungwa imyaka 35 mu 2011.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *