Musanze: Umwarimu wa Kaminuza y’u Rwanda yasanzwe iwe mu rugo yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Dr Nshimiyimana Isaie wari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ryayo ry’Ubuhinzi n’Ubworozi riri mu murenge wa Busogo mu karere ka Musanze, yasanzwe iwe mu rugo yapfuye.

Abo mu muryango wa Nyakwigendera bavuga ko yitabye Imana ejo ku wa Gatanu, gusa icyamwishe kikaba kitaramenyekana.

Amakuru avuga ko ku mugoroba w’ejo ari bwo Madamu wa Nyakwigendera yavuye kwisukisha, yagera iwe mu rugo agasanga umugabo we yapfiriye mu ntebe.

Ngo byabaye ngombwa ko atabaza abaturanyi.

Magingo aya iperereza ryamaze gutangira ngo hamenyekane ikihishe inyuma y’urupfu rw’uriya mwarimu.

Dr Nshimiyimana Isaie w’imyaka 48 yari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda kuva muri 2009, akaba yari atuye mu murenge wa Musanze w’akarere ka Musanze.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *