Umugabo witwa Ganza Rodrigue wari umukozi w’Akarere ka Gasabo akekwaho ko yishe umushumba witwa Jean Claude Maniragaba, akamutaba mu ifamu ya mwene nyina witwa Fabrice Gafunzo nyuma byamenyekana akajya kumujugunya muri Nyabarongo. Iki cyaha uyu Ganza ari gukurikiranwaho na RIB cyabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi, Akagali ka Ruhango, mu Mudugudu wa Kanyinya, ho mu Mujyi wa Kigali. Umuvugizi w’umusigire wa RIB, Dr Murangira B.Thierry yabwiye HANGA dukesha iyi nkuru ko RIB ifite uwitwa Gafunzo Fabrice na Ganza Rodrigue aho bakurikiranyweho kwica Maniragaba. Avuga ko kandi ko aba bombi bemera imbere y’ubugenzacyaha ko bishe uyu mushumba bivugwa ko akomoka mu Karere ka Gicumbi mu Miyove, bakamutaba mu gihuru kiri aho hafi mu ifumu yabo nyuma bakamujugunya muri Nyabarongo, bamenye ko byamenyekanye. Dr Murangira avuga ko aba bombi igihe bumvise ko byamenyekanye bataburuye Maniragaba bamujugunya mu mugezi wa Nyabarongo. Avuga ko abandi bashumba bakekwaho ubufatancyaha nka Gafunzo bari gushakishwa. Bamwe mu bashumba batifuje gutangazwa amazina bavuga ko Maniragab ashobora kuba yarishwe nyuma yo gukubitwa na Ganza Rodrigue. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

2 Responses
Uwari umukozi w’Akarere ka Gasabo akekwaho ko yishe umushumba akamutaba mu ifamu nyuma akamutaburura akamuta muri Nyabarongo
rwoseabobantumubakucyiraneicyahanicyibahamanukubahanapeturaharenganira ubwoyayamurimoamafangameshiabona atazayabona ahitamokukorera ayafurambi